Mugemana Yvonne uzwi ku izina rya QUEEN CHA muri muzika nyarwanda,uririmba indirimbo mu njyana ya RnB na Afrobeat, mu ndirimbo zitandukanye kandi zikunzwe na benshi cyane cyane urubyiruko.
Queen Cha amazina ye nyakuri ni MUGEMANA YVONNE, akaba umukobwa w'imyaka 31 y'amavuko. kuko yavutse tariki 5 kamena 1991. avuka mu intara y'amajyepfo, mu akarere ka Muhanga kuri ubu akaba abarizwa i Nyamirambo mu umujyi wa Kigali.
Queen Cha amashuri ye abanza yayize mu ishuri ESCAF(Ecole de Science Anglais Francais), yiga icyiciro rusange muri GSNDL (Groupe Scolaire Notre Dame de lourdes) Byimana, maze ayisumbuye ayasoreza mu rwunge rw'amashuri yisumbuye rw'i Butare. QUEEN CHA yarangije amashuri ya kaminuza mu mwaka wa 2014, muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda mu ishami ry 'ibinyabuzima ( Biologie).
Queen Cha yatangiye kuririmba ajya muri muzika mu mpera z'umwka wa 2011, abifashijwemo na Riderman. Indirimbo ya mbere yasohoye ni iyitwa "uranyura" ndetse na "Windekura" ari nazo zatumye atangira kumenyekana, akomeza no gukora izindi ndirimbo zirimo nka 'Umwe Rukumbi" Njye Ndagukunda, icyaha ndacyemera, kizimyamoto, Iwawe, queenof queens yakoranye na Washington wo muri gihugu cy'abaturanyi cya Uganda. akaba yari muri the Mane.Akaba yarateganyaga gukorana na Producer Element.
This article uses material from the Wikipedia Ikinyarwanda article QUEEN CHA, which is released under the Creative Commons Attribution-ShareAlike 3.0 license ("CC BY-SA 3.0"); additional terms may apply (view authors). Ibirimo birahari kuri CC BY-SA 4.0 keretse bivuzwe ukundi. Images, videos and audio are available under their respective licenses.
®Wikipedia is a registered trademark of the Wiki Foundation, Inc. Wiki Ikinyarwanda (DUHOCTRUNGQUOC.VN) is an independent company and has no affiliation with Wiki Foundation.