Rugirangoga Obaldi wamenyekanye cyane nka Padiri Obaldi ni umunyarwanda wa vukiye mu Rwanda
akaba yararanzwe nibikorwa byiza bitandukanye by'iyobokamana harimo nko gusengera abarwayi bagakira
kunga abantu barebanaga ayingwe mu Rwanda kubera ibihe bibi bya Genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda
kwirukana Roho mbi mubantu nibindi byinshi bitandukanye.
Padiri Obaldi yavukiye muri segiteri Rwabidege muri paruwasi ya Mwezi komine ya Karengera mu cyahoze ari
Perefegitura ya Cyangugu. se yitwaga Yakobo na nyina akitwa Adela akaba umwuzukuru wa Bidadaza yavutse
muri Gashyantare 1955 Padiri Obaldi kandi kubera kuvukira mumuryango waba kirisitu Gaturika yabatijwe mugihe
kingana nukwezi kumwe akivuka mu mwaka wi 1955.
Padiri obaldi nkuko twabibwiwe haruguru yavutse muri Gashyantare 1955 amashuri abanza yayigiye i Rwabidege
kuva 1962-1968 Semineri ntoya yayigiye i Mibirizi akomereza nano mu Seminari nto yitiriwe Mutagatifu Piyo wa 10
yo Kunyundo mugihugu cyabaturanyi i Burundi kugera mu 1973 aho yari yarahungiye irondakoko ryomu Rwanda
mu 1973 ari naho yasoreje Semineri ntoya. nyuma yaho yagarutse mu Rwanda mu 1978 akomereza mu seminari
nkuru ya Nyakibanda.
Padiri Obaldi yahawe ububasha bwo kuba umu Padiri tariki ya 22 muri Nyakanga 1984 abuhererwa ahitwa i Mwezi
Kurubu Padiri Obaldi yitabye Imana gusa Imirimo ye nibitangaza yagiye akorera hirya no hino mu Rwanda
mu turere dutandukanye no muma paruwasi menshi atandukanye nibyo nibyo abenshi mu Rwanda no ku Isi
hose bamwibukiraho
hari ku itariki ya 8 mutarama 2021 ubwo inkuru yakababaro yakwiraga ku isi hose imenyesha urupfu rwa nyakwigendera
Padiri Obaldi aguye muri Leta zunze ubumwe z'Amerika.ubwo bavugaga ko yazize indwara y'ibihaha yasigiwe na COVID-19
This article uses material from the Wikipedia Ikinyarwanda article Padiri Obaldi, which is released under the Creative Commons Attribution-ShareAlike 3.0 license ("CC BY-SA 3.0"); additional terms may apply (view authors). Ibirimo birahari kuri CC BY-SA 4.0 keretse bivuzwe ukundi. Images, videos and audio are available under their respective licenses.
®Wikipedia is a registered trademark of the Wiki Foundation, Inc. Wiki Ikinyarwanda (DUHOCTRUNGQUOC.VN) is an independent company and has no affiliation with Wiki Foundation.