Janet Kainembabazi Museveni yavukiye muri Uganda mu ntara ya Kajara, mu akarere ka Ntungamo kuwa 24 Kamena 1948 kwa Eduard Birori na Madam Mutesi.
Yize amashuri abanza kuri Kyamate akomeza n'amashuri yisumbuye mu ikigo cy'abakobwa cya Bweranyange girl's schoolmuri Uganda.
Janet ni umunyapolitiki muri Uganda wabaye Madamu wa mbere wa Uganda kuva mu 1986. yashakanye na Perezida wa Yoweri Kaguta Museveni, babyaranye abana bane. Kuva kuwa 6 Kamena 2016 yabaye minisitiri w'uburezi na siporo mu nama y'abaminisitiri muri Uganda, yabanje kuba Minisitiri w'ibikorwa bya karamoja muri guverinoma ya Uganda kuva kuwa 27 Gicurasi 2011 kugeza kuwa 6 Kamena 2016 . yabaye kandi umudepite watowe ahagarariye intara ya Ruhaama mu akarere ka Ntungamohagati ya 2011 na 2016. yasohoye igitabo cyivuga k'ubuzima bwe cyitwa "urugendo rw'ubuzima bwanjye" (My life's Journey) muri 2011 .
Janet Museveni yagiye mubuhungiro mu 1971, ubwo Idi Amin yahirikaga ubutegetsi bwa Milton obote mu ubutegetsi bwa gisirikari. Yashakanye na Yoweri kaguta Museveni muri Kanama 1973. Igihe ingoma ya Idi Amin yavaga kubutegetsi muri Mata mu 1979, yasubiye muri Uganda ayuye muri Tanzania aho yari atuye m' ubuhungiro n'umugabo we.
Muri Gashyantare 1981, ubwo Yoweri Museveni yatangizaga intambara y'inyeshyamba kurwanya guvernoma ya perezida Obote, Janet Museveni n'abana be bongeye kuba i Nairobi muri Kenya, aho babanaga n'incuti z'umuryango kugeza mu 1983, Mu 1983 bimukiye i Gothenburgmuri suwede, yagumyeyo kugeza muri gicurasi 1986, hashize amezi ane Ingabo za National Resistance Army Yoweri Museveni zimaze gufata ubutegetsi i Kampara.
Janet Museveni yashinze umuryango wa Uganda uharanira gukiza impfubyi (UWESO), ikigo cy'ubutabazi cyigenga mu mpera za 1986, avuga ko cyatewe n'ubunararibonye bwe nk'impunzi. Yinjiye mu bukangurambaga bwa virusi itera SIDA muri Uganda mu myaka ya za 1990, agirana umubano na Pasteri w'intagondwa Martin Ssempa kubera uburere bwo kwirinda gusama muri Uganda. Mu Gushyingo 2005, yatangaje ko azashaka icyicaro cy'inteko ishinga amategeko y'intara ya Ruhaama mu matora rusange yo muri Gashyantare 2006 . Yaharaniye uwo mwanya n'umukandida mu ihuriro ry’impinduka za demokarasi , Augustin Ruzindana, maze atsinda cyane. Yongeye gutorwa muri Werurwe 2011 indi manda y'imyaka itanu. Ku ya 16 Gashyantare 2009, Janet Museveni yagizwe Minisitiri w’ibikorwa bya Karamoja , n’umugabo we, Perezida Yoweri Museveni. Ku ya 27 Gicurasi 2011, yazamuwe kuba Minisitiri w’ibikorwa bya Karamoja. Ku ya 6 Kamena 2016, nyuma y’uko umugabo we yongeye gutorerwa kuba Perezida, yagizwe Minisitiri w’uburezi na siporo.
This article uses material from the Wikipedia Ikinyarwanda article Janet Museveni, which is released under the Creative Commons Attribution-ShareAlike 3.0 license ("CC BY-SA 3.0"); additional terms may apply (view authors). Ibirimo birahari kuri CC BY-SA 4.0 keretse bivuzwe ukundi. Images, videos and audio are available under their respective licenses.
®Wikipedia is a registered trademark of the Wiki Foundation, Inc. Wiki Ikinyarwanda (DUHOCTRUNGQUOC.VN) is an independent company and has no affiliation with Wiki Foundation.