Utubindi twa Ruganzu II Ndoli tuvugwa ahitwa i Rubona, ubu ni mu Murenge wa Kiziguro mu Akarere ka Gatsibo, tukaba dufite amateka maremare kandi yihariye.
Mu mpera z’ikinyejana cya 16, intambara yo kwagura igihugu yabaye hagati y’u Rwanda n’Ubunyabungo yahitanye umwami w’ u Rwanda Ndahiro II Cyamatare. Amaze gutanga, igihugu cyaguye mu kangaratete gitegekwa n’Ubunyabungo. Muri icyo gihe igikomangoma Ruganzu rwa Ndahiro yabaga i Karagwe muri Tanzaniya kwa nyirasenge aho yari yaragiye kubunda akiri umwana. Abifashijwemo n’abagaragu ba se harimo na Kavuna ka Mushimiye, Ruganzu II Ndoli n’ubwo yari akiri muto yatashye mu Rwanda, atsinda Ubunyabungo yunamura igihugu cyari kimaze imyaka 11 mu kangaratete.
Aza mu Rwanda, Ruganzu II Ndoli n’ingabo ze baraye i [[Rubona mu Buganza. Bahageze bafite inyota, afata icumu rye arishinga mu butaka ahacukura intango 12 zose zuzura amazi.
== Aho duherereye ==
Utu tubindi duherereye mu kigo cy’Urwunge rw’amashuri ya Rubona mu kagari ka Rubona mu murenge wa Kiziguro, tukaba ari cumi na tubiri(12). Twose bivugwa ko twafukuwe na Ruganzu II Ndoli ubwo yari abundutse (guhunguka k’umwami) i Karagwe k’Abahinda, muri Tanzaniya.
Iyo ugeze ahari utwo utubindi twitiriwe Ruganzu II Ndoli, uhabona ibimenyetso bikunze kumwitirirwa birimo aho yarambitse umuheto, imyambi, inkota, intebe yicaragaho ndetse n’utwo tubindi uko ari 12.
This article uses material from the Wikipedia Ikinyarwanda article Utubindi twa Ndoli, which is released under the Creative Commons Attribution-ShareAlike 3.0 license ("CC BY-SA 3.0"); additional terms may apply (view authors). Ibirimo birahari kuri CC BY-SA 4.0 keretse bivuzwe ukundi. Images, videos and audio are available under their respective licenses.
®Wikipedia is a registered trademark of the Wiki Foundation, Inc. Wiki Ikinyarwanda (DUHOCTRUNGQUOC.VN) is an independent company and has no affiliation with Wiki Foundation.