Amateka Ya Lucky Dube

Lucky Dube yavutse tariki 3 Kanama 1964 avukira mu Mujyi wari uri hafi y’ikirombe cy’amabuye y’agaciro cya Ermelo, mu ntara ubu yitwa Mpumalanga.

Sarah Dube, nyina umubyara ni we wamwise “Lucky” bivuga ’Umunyamahirwe’, iri zina ryaturutse ahanini ku bihe bitoroshye by’uburwayi bukomeye Lucky Dube yanyuzemo nyuma y’amezi make avutse, ariko akaza kubaho.

Inkomoko

Inkomoko y’iri zina yavuzweho byinshi, aho televiziyo ya CNN yo ivuga ko “Lucky” byaturutse ku kuvuka kwe mu buryo bugoranye, kuko yavutse ari inda ivuyemo itagejeje igihe, ariko akabaho.

Hamwe n’abavandimwe be 2, Thandi na Patrick, Dube yarezwe cyane na nyirakuru mu gihe nyina umubyara yamaraga igihe kinini atari kumwe na we yagiye gushaka imibereho. Mu kiganiro yatanze mu mwaka w’1999, Dube yavuze ko nyirakuru yamubereye umuntu w’igitangaza, akaba ari nawe afata nk’uwatumye aba uwo yabaye we.

Uko yakuze

Lucky Dube yakuze afite inshingano zo gutunga umuryango we wari ukennye, akiri muto yari umukozi mu busitani, ariko nyuma yo gusanga amafaranga akorera ari macye atazamufasha gutunga umuryango we mu hazaza, yahisemo kujya kwiga kugira ngo azabone amahirwe yo gukorera amafaranga menshi.

Ageze ku ishuri, yinjiye muri Kolari hamwe n’inshuti bari bahuriye ku ishuri, bakoze itsinda bise The Skyway Band. Ari ku ishuri yamenye ibijyanye n’umuryango wa Rastafari, maze yiyemeza kuba umurasta.

Ku myaka 18 Dube ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye yategerezaga ko ibiruhuko bigera kugira ngo ajye gukoresha indirimbo ze za mbere, icyo gihe yakoranaga n’itsinda rya The Love Brothers, ari naryo ryamufashije kugera kuri Album ye ya mbere yise “Lucky Dube and The Supersoul ", mu mwaka wa 1982.

Imico yamuranze

Lucky Dube yagiye arangwa no kwibanda kuri bimwe mu bihe yanyuzemo akiri muto mu gihugu cye mu ndirimbo ze, cyane cyane akibanda ku buzima bwa politiki avuga kuri Afurika muri rusange, ivanguraruhu ryari ritsikamiye abirabura ku isi by’umwihariko Afurika y’epfo, ibibazo bijyanye na politiki, imibanire y’abantu, ndetse no ku buzima bw’ikiremwamuntu.

Indirimbo zigize Album ya mbere Dube ntyigeze aziyandikira, uretse Album zindi zakurikiye iya mbere, kuri Album nka Rastas Never Die yasohotse mu mwaka w’1984, niho yagaragarije uruhare runini ku itegurwa ryayo bitandukanye n’iya mbere.


Lucky Dube watabarutse ku myaka 43, yari amaze kubaka izina mu muziki w’injyana ya Reggae, yagiye yegukana ibihembo bikomeye bya muzika ku rwego rwa Afurika ndetse no ku Isi yose; nka “Ghana Music Awards” yahawe mu mwaka wa 1996, nk’umuhanzi mpuzamahanga w’umwaka (Artiste International de l’Année) n’icya “World Music Awards de Monte Carlo”, icya “Serious Reggae Business” yahawe nk’umuhanzi ufite Album yagurishijwe neza ndetse n’ibindi. Mu myaka 25 yamaze aririmba yegukanye ibihembo byose hamwe 20.

Lucky Dube yagiye agaragaza gukunda no guha agaciro ikiremwamuntu cyane, bitari ibyo mu ndirimbo gusa ahubwo no mu buzima bwe busanzwe, kuko yababazwaga n’akarengane abantu bamwe bagirira abandi. Ubwo yasuraga u Rwanda, akigerera ku rwibitso rushyinguwemo inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi, yasohotse atabasha kuvugana n’itangazamakuru kubera ikiniga cyinshi ahubwo yahise asuka amarira, kwihangana biramunanira kubera uburyo yabonye inzirakarengane zishwe.

Ibyo yakoze

Lucky Dube yakoreye ibitaramo bitandukanye mu Rwanda birimo igitaramo cya FESPAD ndetse n’ibindi yakoraga mu buryo bw’umwimerere. Yaje mu Rwanda inshuro eshatu :muri 1996, muri 2003 ndetse no mu iserukiramuco rya FESPAD ryabaye mu mwaka w’2006 umwaka umwe mbere y’uko atabaruka tariki 18/10/2007.

Lucky Dube yavugaga ko yemera Imana imwe gusa, ku bamuzi neza ntiyanywaga itabi ndetse n’ibindi bisindisha. Yubahaga imyemerere ndetse n’umuco bya buri muntu. Yakundaga kugira ati: “Niba ndi umu rasta, nkumva ko kugira imisatsi itendera (Dreadlocks), kunywa urumogi cyangwa gusinda, mu by’ukuri ntabwo naba ndi umu rasta. Ndi umu rasta niba mfite imyemerere ikwiriye, mbega uwo nkwiriye kuba we utunganye”.

Ibyo yakundaga

Lucky Dube yakundaga kuvuga ko atemeranywa n’abitwa ko basenga ariko bagashyikira ibikorwa by’ihohoterwa. Yakundaga bidasubirwaho umuhanzi w’injyana ya Reggae Bob Marley, dore ko hari ubwo yajyaga ahera ku ndirimbo ze ubwo yaririmbaga mu bitaramo, cyane cyane bitewe n’indirimbo ze nka “One Love” n’izindi zatumaga amukunda, yakundaga kuririmba ashyigikiwe n’abaririmbyi babiri iruhande rwe nk’uko Bob Marley yabigenzaga.

Urupfu rw' luck dube

Luck dube yishwe nabagabo batatu aribo Mbuti mabe, Sifiso mhlanga, Gxowa ludwe.

Akaba yarishwe amaze kujyeza abanabe ba biri kwase wabo i Rosetteville mumujyi wa johnannesburg.

lucky phillip dupe bamurashe ari mumodokaye yarihenze amasasu menshi cyane amwe aramufata bituma

arenga umuhanda agonga igiti. gusa ngo bari bamwitiranije nabashoramari bomuri ani geria bakoraga muricyo

gihugu. bivugwako abo bagabo bashakaga gutwara amafaranga ndetse nimodoka [1]

Reba

2.https://umuryango.rw/ad-restricted/article/imyaka-13-irashize-inkuru-y-urupfu-rwa-luck-dube-imenyekanye-menya- impamvu

Tags:

Amateka Ya Lucky Dube InkomokoAmateka Ya Lucky Dube Uko yakuzeAmateka Ya Lucky Dube Imico yamuranzeAmateka Ya Lucky Dube Ibyo yakozeAmateka Ya Lucky Dube Ibyo yakundagaAmateka Ya Lucky Dube Urupfu rw luck dubeAmateka Ya Lucky Dube RebaAmateka Ya Lucky Dube

🔥 Trending searches on Wiki Ikinyarwanda:

Arikidiyosezi Gatolika ya KigaliKigaliIgikombe cy’AmahoroTurukiyaIndwara y’igifuZaninka Kabaganza LilianeArabiya SawuditeUmujyi wa KigaliZambiyaKaminuza nkuru y’u RwandaUmugandaImirenge y’u RwandaMukaruliza MoniqueVladimir PutinChorale HozianaKing JamesIbimanukaSawo Tome na PurensipeNtibavuga bavugaArijantineKigali Convention CentreIkirayiIkereneKenyaCncNimwiza meghanAmoko y'IheneAkarere ka KamonyiUbushyuheUmukoUbucuruzi bw'Urumogi mu RwandaUmurenge wa NiboyeBernadette UmunyanaBakuAriel UwayezuSuwedeIgiti cy'umuravumbaUbuhinzi bw'amashazaSandrine Isheja ButeraAkarere ka NyabihuInzu y'akinyarwandaKwakira abantu bashyaIbikorwa RemezoIcyayiIsoko ry’InkundamahoroUbuhinzi bw'ibigoliIkigoriIbitaro bya NderaUbworozi bw'IheneIntareGuturitsa IntambiPariki y'AkageraMinisiteri y'uburezi mu RwandaAmagwejaIgitokiSIDAEmmanuel KantGusyaKubandwa no GuterekeraIgitunguru gitukuraApotre Yoshuwa MasasuIbyo Kurya byagufasha kongera ibyishimoFuraha JacquesUmugezi wa OkoIntara y’Amajyaruguru y’u RwandaIntagarasoryoUbuhinzi ubwiza bw' ikirereIgiporutigaliAkarere ka MusanzeInyenziAbageseraIbitaro bya KibuyeInkomo🡆 More