Amafi ni ubwoko bw'amatungo yororerwa mu mazi, bukaba burimo ubwoko butandukanye, hari ubugira amagaragamba, n'ubundi bugira umubiri unyerera.
muri rusange rero amafi akungahaye ku intungamubiri nyinshi.
amafi yororwa abari mu byuzi, naho andi muri rusange aba mu migezi, inzuzi, ibiyaga, ndetse n'ibidendeze. Mu RWANDA, hakunda kuboneka amafi yo mubwoka bwa Tirapiya, aribwo bukunzwe, muyandi atagira amagara gamba harimo ayitwa inkube, imamba ndetse n'ishinzi. Mu kivu hakunda kuboneka mo ayitwa isambaza, hamwe n'indugu.
N'ubwo tuyashyira hamwe n'inyama ariko amafi nibyo kurya byihariye dore ko afite byinshi atandukaniyeho n'inyama z'amatungo abagwa, kuko akenshi zo ziribwa nyuma yo kumishwa, ndetse nizitumishijwe mu buryo bwabugenewe abaziteka babanza kuzikaza ku buryo zisa nkizishizemo amazi.
Amafi ni ibyo kurya usanga henshi dore ko nabatarya inyama kubera ubwivumbure bubatera bashobora kurya amafi nubwo nayo hari abo atera ubwivumbure. kuva ku munopfu wazo, kugera ku mavuta akurwa muri zimwe,, yaba izikurwa mu ruzi cyangwa izirobwa mu mazi magari ifi ni ibyo kurya bifitiye akamaro kanini umubiri wacu.
kugeza ubu habarurwa amoko agera kuri 32000 ku isi yose gusa siko yose aribwa ahubwo haribwamo amoko make, ndetse hari n'aribwa ariko atemerewe bamwe nk'abana n'abagore batwite.
Mu mafi habonekamo intungamubiri ndetse zimwe muri zo ntiwazibona ahandi. habonekamo Vitamin D ihagije ndetse n'abatabasha kubona akazuba kugirango kabashe kuyibaha kurya amafi ayibaha k'urugero rwiza. harimo kandi poroteyine, vitaminB12, selenium ndetse na vitaminF, ariyo igizwe na omega-3 ivanze na omega-6.
Akamaro k'amafi k'ubuzima bwacu karihariye nkuko twabivuze haruguru, ndetse aha umubiri w'uwayariye intungamubiri ziwufasha mu mikorere yawo.
mu byiza amafi aduha twavugamo:
This article uses material from the Wikipedia Ikinyarwanda article Amafi, which is released under the Creative Commons Attribution-ShareAlike 3.0 license ("CC BY-SA 3.0"); additional terms may apply (view authors). Ibirimo birahari kuri CC BY-SA 4.0 keretse bivuzwe ukundi. Images, videos and audio are available under their respective licenses.
®Wikipedia is a registered trademark of the Wiki Foundation, Inc. Wiki Ikinyarwanda (DUHOCTRUNGQUOC.VN) is an independent company and has no affiliation with Wiki Foundation.