Kimwe mu bihingwa bihingwa kuva kera kandi kiri mu biribwa ngandurarugo by’ingenzi ni imyumbati.
Kimwe mu bihingwa bihingwa kuva kera kandi kiri mu biribwa ngandurarugo by’ingenzi ni imyumbati.
Nubwo kera byavugwaga ko ari ibiribwa by’abatishoboye, nyamara kuri ubu siko biri ahubwo isigaye iri mu biribwa biboneka hacye dore ko n’indwara zifata imyumbati zituma umusaruro wayo ugenda ugabanyuka mu Rwanda. Gusa iri mu biribwa bifite intungamubiri nyinshi ndetse abahanga bavuga ko ushobora kuyisimbuza umuceri dore ko byenda kunganya intungamubiri. Mu ntungamubiri zibonekamo twavuga ibyongera ingufu, poroteyine, ibinure, ibinyasukari, fibre[[, Vitamini B1, Vitamini B2, Vitamini B3, Vitamin B9, Vitamini C, vitamin K, imyunyungugu nka karisiyumu, phosphore, ubutare, magnesium na sodiyumu. Ibi byose nibyo bituma iba ikiribwa cy’ingenzi kandi gifitiye umubiri akamaro.
Itanga umusaruro mwiza mu Mayaga no mu Mirambi no mu mukenke by’Iburirazuba.
Ni igihingwa gikunda ubutaka buseseka
Hari amoko menshi ariko atangwa n’ubishakashatsi ni aya:
Ndamirabana(TME14). Mbakungahaze(95/NA/00063), Cyizere(192/0057),Mbagarumbise.
Creolina na Gakiza
Imirimo isabwa ni ibiri: Kurwanya isuri no gutegura umurima .
Bashyira toni 10-20 z’ifumbire y’imborera iboze neza bakongeramo kg 300/Ha za NPK 17.17.17 mu kaziga kazengurutse ingeri zimaze gufata.
Haterwa ingeri 10 000 kuri Ha 1 zavuye mu murima w’imyumbati yera neza. Batera ingeri kuri m1 hagati y’imirongo no kuri m1 hagati y’ingeri n’iyindi kandi hagashyirwa ingeri imwe mu mwobo. Igihe cyiza cy’itera : ni hagati y’Ukwakira n’Ugushyingo
Nyuma y’ukwezi bamaze gutera imyumbati igomba kubagarwa, bakayisukira imaze kugira cm 60 z’uburebure. Bongera kubagara iyo bibaye ngombwa imyumbati ifite amezi atatu.
Mu kurwanya ibyonnyi n’indwara, umuhinzi agomba gukoresha ubwoko bwihanganira indwara, guterera igihe akabona gukoresha ifumbire mvaruganda .
Ni agakoko gafite ibara ry’icyatsi kibisi bita Mononychellus tanaioa twangiza imyumbati mu gihe cy’izuba. Ku myumbati tugaragara ku mababi yo hejuru akivuka no ku mutwe w’amashami kuko horoshye . Ikimenyetso: amababa usanga ari icyatsi kibisi kivanzemo utubara tw’ umuhondo kandi twinshi. Amababi ata ireme akagwingira ntakure . Ku mutwe w’amashami hasigara utubabi tumeze nk’utwana tw’inyoni .Umwumbati ugira ingingo ngufi cyane .
Gutera imyumbati yera vuba mu gihe imvura itangiye kugwa no gutera imyaka yihanganira agataganurirwa.
Ni indwara iterwa n’agakoko ka virusi yitwa Cassava Mosaic Virus(CMV), iyo virus ikwirakwizwa n’isazi yitwa Bemisia tabaci .Iyo ndwara ikunze kuboneka hose mu Rwanda.
Indwara itangira ibibabi Bizana amabara y’umuhondo, ahasigaye ari icyatsi hagakomeza gukura ugasanga ikibabi kiri kw’ikunja kunja kigapfunyarara nyuma kikagira amatwi. Iyo bikabije umwumbati ukura nabi ukagwingira.
Umuhinzi ategekwa kurandura buri giti kirwaye mu murima , guhingira igihe, gutera imbuto nzima kandi z’indobanure kandi zihanganira iyo ndwara. Mu murima hagomba kandi kugirara isuku Imyumbati, no guhinga neza kandi agakumira ingaruka ziterwa na ya sazi.
Imyumbati yera hagati y’ameze 18-24 kuri gitaminsi. Naho ku myumbati y’imiribwa ni hagati y’amezi 10-15.
Umusaruro ukunze kuboneka uri hagati ya toni 20 na toni 20 z’imyumbati kuri Ha. Naho ku birebana n’ihunika imyumbati iguma mu murima ikazakurwa bibaye ngombwa cyangwa ikabikwa ahantu humutse ari imivunde yumye.
Kimwe mu bihingwa bihingwa kuva kera kandi kiri mu biribwa ngandurarugo by’ingenzi ni imyumbati.
This article uses material from the Wikipedia Ikinyarwanda article Ubuhinzi bw'imyumbati, which is released under the Creative Commons Attribution-ShareAlike 3.0 license ("CC BY-SA 3.0"); additional terms may apply (view authors). Ibirimo birahari kuri CC BY-SA 4.0 keretse bivuzwe ukundi. Images, videos and audio are available under their respective licenses.
®Wikipedia is a registered trademark of the Wiki Foundation, Inc. Wiki Ikinyarwanda (DUHOCTRUNGQUOC.VN) is an independent company and has no affiliation with Wiki Foundation.