Anne-Marie Kantengwa yavutse 1953 i Jabana Kigali, mu Rwanda .
ni umucuruzi kandi yahoze ahagarariye Rwanda Patriotic Front (FPR) mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda . Anne Marie nmuyobozi mukuru wa Hoteli Chez Lando ifite icyicaro i Remera, Anne-Marie Kantengwa.
yegukanye igihembo cya 2021 cyo guteza imbere ubukungu bw’umugore bitewe n’uruhare runini yagize nk'umuyobozi wa hoteri mu myaka makumyabiri n'itanu ishize. Yahebwe n'Ikigo cy'Abanyamerika gishinzwe guteza imbere ubukungu ku bagore (IEEW), igihembo gishimangira abagore babaye igipimo cy'impinduka muri sosiyete zabo.Yatoranijwe ku isi yose kubera ubuyobozi bwe muri hoteri no kuvugurura no kunoza ibintu nyuma yuko hoteri yari imaze gusenywa burundu na jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Anne Marie Kantengwa ni umwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994, Muri Jenoside yabuze ababyeyi, umugabo, abavandimwe ndetse n'abana.
Iyi hoteri ifite inyenyeri enye, yubatswe na murumuna we Landouard Ndasingwa, bakunze kwita Lando, wishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. kuya 2 Nyakanga 2016 nibwo hotel ya chez lando yahiye igakongoka, aho hahiye ibyumba binini byose bikorerwamo inama, aho byatewe no kwitegura inama zari ziri kwitegurwa.
Umuntu wese warokotse agomba kumenya ko hari impamvu yatumye asigara inyuma. Niba dukunda kandi twubaha abo dukunda twabuze, noneho ni inshingano zacu kubatwarira ibendera ku isi arongera ati :Mubushake bw'Imana abakoze icyaha bose hamwe nabafatanyabikorwa mubyaha, iki nicyo gihe cyo kumenya ko guhakana itsembabwoko ryakorewe abatutsi bitazaba igisubizo kuko nibindi bihugu nka Kanada bitagishobora kureka abantu nkabo babaho kubutaka bwabo.
This article uses material from the Wikipedia Ikinyarwanda article Kantengwa Anne-Marie, which is released under the Creative Commons Attribution-ShareAlike 3.0 license ("CC BY-SA 3.0"); additional terms may apply (view authors). Ibirimo birahari kuri CC BY-SA 4.0 keretse bivuzwe ukundi. Images, videos and audio are available under their respective licenses.
®Wikipedia is a registered trademark of the Wiki Foundation, Inc. Wiki Ikinyarwanda (DUHOCTRUNGQUOC.VN) is an independent company and has no affiliation with Wiki Foundation.