Ingaruka Za Aside Nke Mugifu

Aside nke mu gifu (izwi nka hypochlorhydia cg achlorhydia) irangwa n’igabanuka cg se kutagira na gacye mu gifu; bishobora gutera ibibazo bikomeye umubiri.

Iki kibazo kibasira abantu benshi ku isi, kandi umubare munini baracyirengagiza.

  • Ingaruka Za Aside Nke Mugifu
    HCl acide yo mugifu
  • Ingaruka Za Aside Nke Mugifu
    Igifu



Bitandukanye n’ibyo benshi bibwira, kugugara (kumva utumbye mu nda cg indigestion) ahanini biterwa n’aside nke mu gifu.

Akamaro k’aside yo mu gifu

Aside yo mu gifu izwi nka acide chlorhydrique/hydrochloric acid (Hcl) ni aside y’ingenzi ifasha igifu ibintu bitandukanye;

  • Gusya no gucagagura proteyine izihinduramo intungamubiri z’ingenzi (amino acids) umubiri ukenera ngo ubashe kubaho.
  • Gufasha igifu kunyuramo ibyo wariye, ntibigumemo gusa. Iyo ibi bidashobotse niho utangira kumva ikirungurira.
  • Gutuma mu gifu hahoramo isuku no kwica bagiteri mbi n’izindi mikorobe ushobora kuba wariye.
  • Gutuma urwagashya n’amara mato ashobora gukora enzymes zitabazwa mu gusya ibiryo ndetse n’igikoma cya bile, byose bisya ibinyasukari, ibinure ndetse na proteyine turya.

Gukomeza kurya indyo mbi igizwe n’ibiryo byahinduwe cg binyuzwa mu nganda (processed foods) cyane bituma ibibazo mu rwungano ngogozi ndetse n’urw’ubwirinzi birushaho kwiyongera. Nuko indwara ziterwa n’imikorere mibi y’umubiri zigatangira kukwibasira.

Ibimenyetso by’aside nke mu gifu

Bimwe mu bimenyetso rusange bigaragara ni:

  • Kumva ibyuka no gutumba cyane mu nda nyuma yo kurya
  • Ikirungurira (usibye ko cyo gishobora no guterwa n’aside nyinshi nanone)
  • Kwituma impatwe, kugugara cg impiswi
  • Kuribwa (ukumva ushaka kwishima) mu mwoyo
  • Gutakaza imisatsi (ku bagore)
  • Guhorana indwara zituruka ku miyege
  • Allergies (cg ubwivumbure bw’umubiri) ku bintu byinshi bitandukanye
  • Guhorana umunaniro udashira
  • Kumagara uruhu
  • Kugira ubutare bucye mu mubiri
  • Igabanuka cyane rya vitamin B12
  • Gucukuka, gushishuka no kuvunika kw’inzara
  • Kuzana ibiheri mu maso
  • Indwara nyinshi zitangira kwibasira umubiri.

Ibibazo biterwa n’aside nke mu gifu

Kugira aside nke mu gifu bitera ibibazo byinshi umubiri, hari ibyo ubona ako kanya ariko hari n’ibindi bigenda biza gacye gacye;

Kutabasha gusya ibiryo neza

  • naho waba urya ibikungahaye kuri zo cyane. Iyo umubiri uzibuze bitera ibibazo bikomeye 2;
  1. Imyanda yirundira ku bwinshi mu mara, bikaba byagutera uburwayi bukomeye
  2. Igogorwa rikozwe nabi rya proteyine rituma amaraso aba aside cyane, kuko na proteyine ubwazo ari aside. Iyo amaraso abaye aside, bituma agerageza gushaka imyunyungugu ahantu hose mu mubiri, kugira ngo asubirane ubushobozi bwayo bwo kuba alkaline (cg basic).

Ibi byo bibyara ikibazo gihoraho; aside nke mu gifu igatera ibura ry’imyunyungugu mu mubiri nabyo bigatera amaraso kuba aside cyane. Bigahora bisimburana gutyo gutyo.

Iyo amaraso amaze kuba aside cyane bitera kwiyongera kwa cortisol (umusemburo wa stress no kwica indi misemburo), ibi bihita bitera kuzamuka kw’isukari mu maraso. Kwiyongera kwa cortisol bitera ibibazo 2 bikomeye;

  1. Ihindura imyitwarire yawe; ugahora urakaye cg ufite umunabi
  2. Imvubura za adrenals (zikora cortisol, adrenaline n’indi misemburo yo mu bwoko bwa steroid) zirananirwa cyane. DHEA (uyu ni umusemburo wo mu bwoko bwa steroid) utera itoto uhagarara gukorwa, nuko bigatera gusaza imburagihe.

Kutinjiza vitamin B12

  • Igifu kugira ngo kibashe kwinjiza iyi vitamin ni uko kigomba kuba gifite aside ihagije. Iyi ni vitamin umubiri udafite ubushobozi bwo kwikorera.

Indiri ya mikorobe mugifu

Ibi bitera indwara nyinshi mu rwungano ngogozi, kuko aside ikora mu kwica bagiteri mbi no kurinda ko zahakurira iba yagabanutse cg idahari.

Kutabasha kwinjiza intungamubiri

Izi ntungamubiri iyo zibuze, imikorere myiza y’umubiri iragabanuka, ingingo zigatangira gukora gacye, bikongera gusaza cyane. Niho indwara ziterwa n’imikorere mibi y’umubiri nka kanseri, indwara z’umutima n’izindi zigabanya ubushobozi bw’ubwonko zitangira kuza.

Ibyago byo kwibasirwa na kanseri

  • Kugira mikorobe mbi (cyane cyane bagiteri n’imiyege) nyinshi bituma agahu ko ku gifu kagenda kangirika bikongera ibyago byo kwibasirwa n’iyi kanseri

Reba

Tags:

Ingaruka Za Aside Nke Mugifu Akamaro k’aside yo mu gifuIngaruka Za Aside Nke Mugifu Ibimenyetso by’aside nke mu gifuIngaruka Za Aside Nke Mugifu Ibibazo biterwa n’aside nke mu gifuIngaruka Za Aside Nke Mugifu RebaIngaruka Za Aside Nke Mugifu

🔥 Trending searches on Wiki Ikinyarwanda:

UbudageAriel UwayezuUburinganire mu RwandaAmazina y’ururimi mu kinyarwandaPariki ya NyungweAmashashi na ParasitikiUmusigiti mukuru muri AlepoThe New Times (Rwanda)Inteko Ishinga Amategeko y’u RwandaUbuyapaniIkimasedoniyaniUrwibutso rw'ingabo z'ababirigi rwa Camp KigaliCekiyaZambiyaLouise MushikiwaboKigali master planAkarere ka GasaboMons Rogeani André BassouaminaNkusi ThomasKarsPigazzanoKwita no Kurinda IbishangaIan KagameFumani ShilubanaUbuhinzi bw'ibitunguruHabiyakare ChantalInganda z'icyayi mu RwandaIbitaro bya Gisirikare by'u RwandaIdini Ryitwa Yezu NyakuriAkarere ka GicumbiIsoko rya BiryogoAmata GiramataIbendera rya KanadaGenghis KhanUmusigiti wa Lala Mustafa PashaNyakangaJimmy GasoreAriane Astrid AtodjiUrubyiruko mu RwandaUmusozi wa KilimanjaroKenyaAkarere ka KirehePakisitaniUrwandiko rw’AbakolosayiWerkuha GetachewRogeani BassouaminaNsengimana Rukundo ChristianIkibulugariyaOsitiriyaImvubuIcyongerezaIslamuUwase AnderseneEquity Bank Rwanda LimitedIcyayi cya GisovuBaza ikibazoSIDAIgiturukiyaZaninka Kabaganza LilianeParagweIndwara n'ibyonnyi by'intoryiAgnes Matilda KalibataBeef WellingtonPaul Eale Jean LuturaYadav Investments Pvt LtdUmunezero🡆 More