Ikawa Ya Maraba

Ikawa ni kimwe mu bihingwa ngengabukungu gifite isoko ryo hanze y’igihugu kikazamura ubukungu bw’u Rwanda ndetse ngo kikaba kinakundwa cyane kubera uburyohe budasanzwe.

Hakunze rero kubaho amarushanwa yo kumva ikawa iruta izindi mu buryohe bikitabirwa n’inzobere mu kuyumva, akaba ari muri bene nk’ayo marushanwa ikawa ya Maraba yabaye iya mbere ndetse ikabona n’igihembo. Mu kagari ka Maraba umurenge wa Shyembe ho mu Ntara y’Amajyepfo niho hera iyo kawa ifite umwihariko w’uburyohe budasanzwe.

Ikawa Ya Maraba
Igihingwa cy' ikawa mu Rwanda gifasha cyane abaturage kwiteza imbere ndetse n'igihugu kikabona bamukerarugendo
Ikawa Ya Maraba
Ikawa ya Maraba iri gutunganywa
Ikawa Ya Maraba
Ikawa

Ikawa ya Maraba


Imvaho Nshya yanyarukiye muri uwo Murenge kureba uko abahinzi ba kawa yaho babayeho niba kuba yitwa ko ari iyambere bibagiraho ingaruka nziza cyangwa biherera iyo. Aho twabasanze ni kuri koperative Abahuzamugambi, hakaba hari na labolatwari ibafasha kurobanura ikawa. Kuri iyo koperative twasanze batoranya ikawa batubwira ko uretse kuyihinga koperative ibaha n’akazi kandi ikabahemba ku buryo ngo ikibazo cy’ubushomeri muri uwo Murenge cyagabanutse. Ngo barashimira Perezida wa Repubulika ko muri iyi manda ishize hari aho bavuye bakaba bafite n’aho bageze ngo kubera gahunda Leta yashyizeho zo kwibumbira mu makoperative ndetse n’izo kubaka inganda kuko byabagabanyirije imvune ndende bagiraga ubwo bari bagikoresha uburyo bwo hambere bwo gusya n’urusyo gusa ngo byaba byiza cyane bongerewe imashini bityo umusaruro ukiyongera.

Ikawa Ya Maraba
Ikawa ya Maraba

USAID, ikigo cy’abanyamerika gitsura amajyambere, cyerekanye ibicuruzwa bikomoka ku buhinzi yafashije Abanyarwanda gushakira amasoko mu bihugu by’Uburayi na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Muri ibyo bicuruzwa harimo ikawa ya Maraba, urusenda, ifu y’imyumbati y’i Butare, umutobe w’amatunda bita Agashya, n’inzoga ikoze mu ikawa yo mu Rwanda yengerwa muri Amerikai. Iyo nzoga icyakora ntiratangira gucururizwa mu Rwanda.

  • Abahuzamugambi b’Ikawa ya Maraba (Coopérative du Café de Maraba)

Imiyoboro

Tags:

🔥 Trending searches on Wiki Ikinyarwanda:

Mackenzies RwandaAmashuri y’imyuga n’ubumenyingiro mu RwandaImitejaAMASHURI Y' INCUKE MU RWANDAP FlaGaby kamanziIcyarabuIsirayeliUmuganda12 MutaramaAmasezerano y'ubucuruziArabiya SawuditeMakadamiyaFred RwigemaRomaBosiniya na HerizegovinaUbugerekiEzra MpyisiKosovoIntwari z'u RwandaUbugariAkarere ka KicukiroIkimasedoniyaniIsrael MbonyiInkomoko n'akamaro ka PoroteyineÉditions BakameAndy BumuntuUmurenge wa JuruMignone Alice KaberaIkiyaga NasserRepubulika Iharanira Demokarasi ya KongoAMASHYUZADr Venant NtabomvuraIntara y'amajyepfoSuwedeFERWAFAAbaperezida ba Leta Zunze Ubumwe z’AmerikaAmafaranga y'u RwandaHayitiRichard NixonKomoreIbimanukaRukiriInyenziAbanyiginyaDiyosezi Gatolika ya KabgayiUmurenge wa MurundiUbunyobwaInyandikoImiterere y'uRwandaUmunaziUmucundura RweruIbingira FredAmateka yo ku Ivuko rya ADEPRIgitunguru cy'umweruLiyeshitensiteyineLibiyaIkiyaga cya RuhondoOsitiriyaIningiriRepubulika ya Santara AfurikaLugizamburuIngagi zo mu birungaS.C. Kiyovu SportsRobert KajugaKanseri y’ibereAmateka ya Alexis KagameUbushinwaMihigo SaddamApostle Paul GitwazaElevenLabs🡆 More