Umushinga W’amashanyarazi Akomoka Kuri Nyiramugengeri

Ugeze ku ruganda rwa nyiramugengeri kuri ubu ahasanga indundo z’igitaka cy’umukara, ari cyo nyiramugengeri, bateguye gutangira kwifashisha bakora amashanyarazi.Bituma umuntu yibaza ngo ese iki gitaka numvise ko gishobora gucanwa, gitanga amashanyarazi gute?

Umushinga W’amashanyarazi Akomoka Kuri Nyiramugengeri
Amashanyarazi

Gahunda yokubaka uruganda

Rwatangiye kubakwa muri Gicurasi mu mwaka 2017 Urwo ruganda rwubatwe na Sosiyete yigenga ya Quantum Power mu gishanga cy’Akanyaru giherereye mu Murenge wa Mamba.Umuyobozi mukuru wari ushinzwe imirimo yo kubaka urwo ruganda, GUBBINI Dominique, yavuze ko muri Werurwe 2021 rwagombaga gutanga megawati 40 noneho nyuma muri Kamena uwo mwaka rwongere gutanga izindi megawati 40.Uwaruyoboye umushinga yanasobanuye ko mbere yo gutangira uyu mushinga bapimye bagasanga ubuso bw’igishanga bazakuraho nyiramugengeri bugera kuri hegitari ibihumbi bine na 200 (4200ha) kandi nyiramugengeri ishobora kuba igera ku bujyakuzimu bwa metero 100 (100m), n’ubwo bo ubu bari kuyicukura kugarukira kuri metero 20 (20m) z’ubujyakuzimu.Uruganda rwararangiye, hari hasigaye kurugerageza kugira ngo barebe ko ibintu byose bikora neza. Ntabwo birenga igihembwe cya mbere cyumwaka washize kurugerageza bitarangiye, kugira ngo bamenye ahakiri ikibazo ngo kibe cyakosorwa.

Tumenye iby'uruganda rw'amashanyarazi ya Nyiramugengeri

Sosiyete y’abanyaturukiya niyo yubakaga uruganda ari yo Power Yumn Ltd, yarumvikanye na Leta y’u Rwanda ko izarwubaka ikanarubyaza amashanyarazi, hanyuma nyuma y’imyaka 26 ikarwegurira Leta.Bamwe bati “Ese nyuma y’iyo myaka 26 iyo nyiramugengeri izaba ishize burundu?” Abandi na bo bati “Ese ko kubaka ruriya ruganda bizatwara amamiriyari menshi, nyiramugengeri ishizemo mu myaka 26 buriya ntihaba hari igihombo.Umuyobozi mukuru w’uru ruganda asubiza iki kibazo agira ati “Inyigo yagaragaje ko mu gishanga cy’Akanyaru tuzacukuramo nyiramugengeri, hari ishobora kwifashishwa mu gihe cy’imyaka irenze 50. Ni ukuvuga ko ibyo kwibaza ngo bizagenda gute nishira, bizatangira kwibazwa nyuma y’imyaka 50.Umukozi wari ushinzwe guhuza umushinga wo kubaka urwo ruganda n’inzego bwite za Leta ndetse n’abaturage, Gatera yavuze ko kuva rwatangira kubakwa imibereho y’abaturage yahindutse myiza kuko abenshi bahahawe akazi ndetse begerezwa n’ibindi bikorwa remezo.Yavuze ko muri ako gace kahoze mu cyaro hari ubwigunge, kuri ubu hasigaye hasusurutse kubera umuhanda werekezayo wakozwe, ndetse n’amashanyarazi hamwe n’amazi meza byahagejejwe.

Uko uruganda rw'Ashanyarazi ya Nyiramugengeri rumeze

Rwatangiye ruri kuri megawati eshanu, birazamuka bigera ku 10, ubu rugeze kuri 30. Kugeza mu mugihe kirimbere bizaba bimaze gufata ku buryo ibyo gukosora byose bizaba byarangiye.Amashanyarazi iyo avuye ku ruganda rw’i Mamba ngo anyura kuri sitasiyo ntoya ya Mamba, hanyuma akajya Rwabusoro, agakomereza i Bugesera ku kibuga cy’indege kiri kubakwa, ndetse akagera no kuri sitasiyo ntoya ya Shango, i Nduba mu Karere ka Gasabo.Amashanyarazi yoherezwa i Burundi ngo azajya aturuka kuri iyi sitasiyo ntoya ya Mamba aturutse i Kigoma, kandi biteganyijwe ko imirimo yo kuyubaka yagombaga kuba yarangiye muri Mata mu mwaka 2022. Uko rugenda rugeragezwa kandi, ni na ko rugenda rurekura amashanyarazi, ku buryo ubungubu ruri gutanga megawati 30 zifashishwa mu gihugu, kuri 80 rwiteze kuzajya rutanga, hanyuma rukohereza 70, rwo rugasigarana 10.

Amashakiro

Tags:

Umushinga W’amashanyarazi Akomoka Kuri Nyiramugengeri Gahunda yokubaka urugandaUmushinga W’amashanyarazi Akomoka Kuri Nyiramugengeri Tumenye ibyuruganda rwamashanyarazi ya NyiramugengeriUmushinga W’amashanyarazi Akomoka Kuri Nyiramugengeri Uko uruganda rwAshanyarazi ya Nyiramugengeri rumezeUmushinga W’amashanyarazi Akomoka Kuri Nyiramugengeri AmashakiroUmushinga W’amashanyarazi Akomoka Kuri Nyiramugengeri

🔥 Trending searches on Wiki Ikinyarwanda:

IcyalubaniyaBruce MelodieAmashyambaImigani migufiUrusendaSomaliyaRwandaLycée Notre-Dame de CîteauxInyanyaAbujaHistory of RwandaPerezida wa Repubulika y’u RwandaKwakira abantu bashyaINES RUHENGERIZimbabweRepubulika Iharanira Demokarasi ya KongoUrubingoIndonesiyaJean Claude MUHIREKamaliza(Mutamuliza Annonciata)Muammar el-GaddafiGabonUmurenge wa TumbaImirenge y’u RwandaYawuruteInkokoShampiyona y’ icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu RwandaKosita RikaIgitokiUmunsiLibaniKigeli V NdahindurwaMignone Alice KaberaUmutingitoInama y’AbaminisitiriIKORANABUHANGA (ubusobanuro)PalawuAmerika y’EpfoImiterere y'uRwandaInyoni zo mu RwandaLesotoUwamariya ImmaculéeGushakashakaIkinyarwandaDarina kayumbaBogotaAmazi, Isuku n'isukuraKinshasaUbuhinzi bw'ibigoliGeorge H. W. BushAfriqueUbuvanganzoBizimana PatientIsiUbukirisituInzobeBurezileJason MillerIkereneMansa MusaAfurikaUbwiruIntare FcPolinesiya NyamfaransaDendoUbuhinde🡆 More