Rutangarwamaboko Nzayisenga Modeste: Umupfumu n'umuvuzi gakondo, imandwa nkuru

Ni umuvuzi gakondo, Umupfumu akaba n'Imandwa nkuru ubusanzwe ni umushakashatsi, umwigisha w'ubuzima bushingiye ku muco akaba n'inzobere mu by'umuco, amateka, imbonezabitekerezo (filosofiya) n'ubuzima bwa muntu bushingiye ku myizerere, imyumvire, imitekerereze, imyitwarire ndetse n'imigirire.

RUTANGARWAMABOKO ari kumwe n'umugore we
RUTANGARWAMABOKO ari kumwe n'umugore we

Rutangarwamaboko avuka mu Bibungo bya Mukinga,  i Nyamurasa, mu karere ka Kamonyi mu ntara y'Amajyepfo. Akaba avuka kuri se Munyabarame

Ubu atuye mu murenge wa Gisozi ho mu karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Akaba afite impamyabumenyi ebyiri za kaminuza ku rwego rw'ikirenga mu buvuzi bw'indwara zo mu mutwe, n'ibigendanye n'umuco, ubukerarugendo n'amateka.

Inkomoko yo kuba Umupfumu

Akiri umwana nibwo yatangiye kwiyumvamo impano yo kuvura ndetse akabiganiriza se nawe akamukundira nta muce intege akamusaba kubishyiraho umuhate akamwumvisha ko ari ibintu akwiriye gukora, mu gukura kwe yakuriye kwa Sekuruza, akurira no mu biganza bye cyane ko sekuruza yajyaga amutuma imiti bigatuma nawe agenda akerebuka mu Kinyarwanda no mu kuvura.

Sekuruza we witwaga Rutangarwamaboko yari umugangahuzi, umuganga akaba n'umupfumu akaba n'umukuru w'Imandwa mu Nduga hose, niho nawe yabikuye nk'umurage mu buryo umubyeyi agenda abiraga abazakurikiraho, akaba ari naho izina Rutangarwamaboko rituruka. Sekuruza yamusigiye n'imiringa yambara ku maboko yise "Imiringa y'imirinda" imurinda ibintu byakototera umuntu by'amandu n'amarozi ndetse ikaba n'umurimbo.

Imidari n'amashimwe

  • Ijabo ry'inkotanyi: ni umudari yambitswe na meya w'akarere ka Kamonyi mu birori by'umuganura ku wa 6 Kanama 2021, ashimirwa gukomera no gusigasira umuco Nyarwanda.

Reba Aha

Tags:

🔥 Trending searches on Wiki Ikinyarwanda:

NigeriUburoINCAMARENGA ZISOBANUYEIgishanga cya rugeziUwera DalilaIcyayiLycée Notre-Dame de CîteauxNiyitegeka GratienAmazi, Isuku n'isukuraUbuhinzi bw'amashuKaremera RodrigueUmurenge wa BumbogoLeta Zunze Ubumwe z’AmerikaIndwara ziterwa n’umwanda wibidukikije (Diseases caused by pollution)Isoko ry’InkundamahoroBugesera FcIbitaro bya NembaIbicuraneAbahutuRapanuyiDj nastElevenLabsUbuholandiCyato Tea Plantation and factory LtdAkamaro ko kurya CocombleUwamariya ImmaculéeUbuhinzi bw'inyanyaOnana Essomba Willy LéandreIzina IgboAkarere ka NgororeroIkiyaga Cya CyohohaDiyosezi Gatolika ya GikongoroOsitaraliyaDavis DIKORANABUHANGA (ubusobanuro)Septimius FundBugangabukareMukanyirigira DidacienneBelizeAkarere ka RusiziRica RwigambaInjangwePasteur BizimunguCollège Saint AndréHope AzedaGifaransaVladimir PutinIbaraInterahamweAziyaIgikirigiziUtugariIndwara y’igisebe cy’umufunzoMutagatifu PawuloUmutingitoJanvier KATABARWARyangombeUrutonde rw'Abami bayoboye u RwandaNyirabarasanyaIgisansikiritiAmoko y'IheneUwiringiyimana TheogeneIkiyaga cya KivuTiranaAkamaro k'imizabibuZimbabweAkarere ka GicumbiIkinzariISO 4217Yuhi V MusingaIngagiInganoUmurerwa EvelyneChorale de Kigali🡆 More