Odette Nyiramilimo (yavutse 1956) ni umunyarwandakazi akaba umuganga ndetse n'umusenateri.
Yabaye umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza muri guverinoma ya Paul Kagame kuva muri Werurwe 2000 kugeza Ukwakira 2003.
Nyiramilimo, yavukiye i Kinunu, perefegitura ya Gisenyi muri 1956. ni uwa cumi na karindwi mubana ba se cumi n'umunani, yabyawe n'umugore we wa kabiri.
Yarangije kaminuza muri 1981 ari umuganga w'ubuvuzi muri kaminuza nkuru y rwanda Butare .
Ku myaka itatu, abantu benshi bo mu muryango we baguye mu ntambara yo gushaka ubutegetsi nyuma y'ubwigenge. Nyuma yo kwirukanwa kuko yari umututsi Nyuma yaje gushyingiranwa na Jean-Baptiste Gasasira, na we wari umuganga, maze nyuma baza gushinga ubuvuzi bwihariye bwo kubyara no kuvura abana i Kigali buzwi nka Le Bon Samaritain (" Umusamariya Mwiza ")Nyiramilimo yari umwe mu banyarwanda bagera ku 1.000 bahungiye muri Hotel des Mille Collines mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi muri 1994
Amateka y'ubuzima bwe yanditswe mu burebure mu gitabo cya Philip Gourevitch Turashaka kukumenyesha ko ejo tuzicwa n'umuryango wacu . Dr Odette Nyiramilimo ni umwe mu badepite bari bagize abadepite bo muri EALA bahagarariye u Rwanda, aho yaje no kuba umwe mubakuriye Komite y’abadepite ba EALA muri afurika y'iburengerazuba, aho bakiraga abantu benshi batandukanye.
This article uses material from the Wikipedia Ikinyarwanda article Nyiramilimo Odette, which is released under the Creative Commons Attribution-ShareAlike 3.0 license ("CC BY-SA 3.0"); additional terms may apply (view authors). Ibirimo birahari kuri CC BY-SA 4.0 keretse bivuzwe ukundi. Images, videos and audio are available under their respective licenses.
®Wikipedia is a registered trademark of the Wiki Foundation, Inc. Wiki Ikinyarwanda (DUHOCTRUNGQUOC.VN) is an independent company and has no affiliation with Wiki Foundation.