Gahongayire Aline ni umuhanzikazi wamenyekanye cyane mu ndirimbo zo guhimbaza no kuramya Imana.
Aline Gahongayire yatangiye kuririmba ndetse no kubyina mu itorero ryabyinaga ikinyarwanda aho ryatozwaga na Nyirakuru ubyara mama we.Aho yaje gukomereza muri korali Asaph aririmba yo mu itorero rya Zion Temple .
Aline Gahongayire yatangiriye umuhamagaro we mu itorero rya Zion Temple aho benshi bakunze kwita kwa Gitwaza iryo torero rikaba rihereye mu karere ka kicukiro, Umurenge wa Gatenga rikaba rihagarariwe na Apostle Paul Gitwaza. Aline Gahongayire Azwiho indirimbo zifite imbaraga, kandi zifite amavuta.Ku geza ubu Aline Gahongayire amaze gusohora alubumu 6 akaba yitegurira kumurika abakunzi be alubumu ye ya 7 muri uyu mwaka wa 2023 yaboneyeho no gushyira hanze imwe u ndirimbo izaba iri kuri iyo alubumu ya karindwi, yitwa [[Ubu Ndashima]] Aline Gahongayire n'umuririmbyi uzwi cyane, umwanditsi w'indirimbo, umuvugizi, akaba n'umwe mu bayobozi basenga cyane mu rwanda.Ni impano mu rwego rwo guhimbaza no gusenga, kandi aracyashaka urwego rushya rwo gusenga mu buzima bwe.
Umuhanzikazi Aline Gahongayire yavutse ku ya 12 Ukuboza 1986 avukira mu Rwanda mu karere ka kamonyi mu ntara y'amajyepfo akaba ari umukobwa umwe mubavukanyibe bane.
Aline Gahongayire yarashakanye na Gahima Gabriel nyuma baza gutandukana.Aline Gahongayire azwiho gushyigikira abahanzi impano zabahanzi bakizamuka. Mubo yafashije kuzamuka no kumenyekana twavugamo umuhanzi Niyo Bosco ndetse banakoranye indirimbo bise "Izindi mbaraga" [1] Aline Gahongayire yashinze umuryango udaharanira inyungu "Ndineza Organization" mu rwego rwo gufasha abatishoboye cyane cyane abana n'abagore.
Icyifuzo cye ni ugutangaza binyuze mu gusenga izina rya Yesu-Kristo, wapfuye akazuka ku munsi wa gatatu, ku isi hose kandi nkamenyesha abantu ko akiri muzima.
Youtube channel ye :https://www.youtube.com/watch?v=SHZ5fHYMEqE
This article uses material from the Wikipedia Ikinyarwanda article GAHONGAYIRE ALINE, which is released under the Creative Commons Attribution-ShareAlike 3.0 license ("CC BY-SA 3.0"); additional terms may apply (view authors). Ibirimo birahari kuri CC BY-SA 4.0 keretse bivuzwe ukundi. Images, videos and audio are available under their respective licenses.
®Wikipedia is a registered trademark of the Wiki Foundation, Inc. Wiki Ikinyarwanda (DUHOCTRUNGQUOC.VN) is an independent company and has no affiliation with Wiki Foundation.