Ingoma Ngabe

Mu mateka y'u Rwanda rwagize Ingoma ngabe ebyiri (2), arizo Rwoga na Kalinga, Ingoma Rwoga niyo ngoma yambere yabayeho mumateka y'Ubwami mu Rwanda, ariko ikaba yararamvuwe n'ikirango k'ibihugu byihujenyuma y'amasezerano y'ihuza bihugu, yemeranyijweho i Nkotsi na Bikara ahasaga muwa 1100.Nyuma yaho Ingoma Rwoga yasimbuwe n'Ingoma Kalinga.

Rwoga yasobanuraga kogera cyangwa kwamamara, naho Kalinga igasobanura inkingi y’icyizere cy’ahazaza.

Ingoma ngabe z'Ubwami bw'u Rwanda

Ingoma Ngabe niyo yari Ibendera ry'igihugu, akaba ari nayo yari nkuru Mbere y'Umwami n'Umugabekazi. Umurimo wayo wari uwo kwimika abami no guhuza Umwami na Rubanda mu Rwanda.

Ingoma Ngabe ntago yari Ingoma isanzwe nk'izindi zakoreshaga mu misango, mubirori byaberaga Ibwami cyangwa ahandi. kuko yo ntiyavuzwaga ahubwo izindi ngoma zarayivugirizwaga. zikayitaramira nkuko mumuco ingoma zataramiraga Umwami.

Ingoma Ngabe Kalinga

Ingoma Kalinga niyo yasimbuye Ingoma Rwoga, ubwo Rwoga yanyagwaga n'Abanyabungo.

Ubwo Ibikomangoma byo kwa Gahima byarwaniraga Ingoma ahasaga mu wa 1499, maze,

Umwami Ndahiro cyamatare akahasiga ubuzima. Kuva ubwo Kalinga niyo yabaye ikirango gishya cy’u Rwanda,

Kuva ku ngoma ya Ruganzu II Ndoli wayiramvuye ahasaga mu wa 1510, kugeza mu wa 1961 ubwo ingoma ya cyami

yasezererwaga mu Rwanda rugahinduka Repubulika.

Amateka y'Ingoma Kalinga

Ingoma Kalinga niyo yasimbuye Ingoma Rwoga, ubwo Rwoga yanyagwaga n'Abanyabungo.

Kuva ubwo Ingoma Kalinga niyo yabaye Ikirango gishya cy'u Rwanda kuva ku Ngoma ya Ruganzu II Ndori,

Wari warayiramvuye ahasaga mu wa 1510, kugeza mu wa 1961 ubwo Ingoma ya Cyami yesesererwaga

Mu Rwanda maze kuva ubwo rugahinduka Repubulika.

Ubusanzwe Ingoma ngabe Kalinga yari yarahiriye ku RUCUNSHU ubwo bene Rwabugili aribo,

Musinga na Rutalindwa barwaniraga Ingoma, Nuko Rutalindwa abonye asumbirijwe ahitamo kwitwikira munzu,

N'Ibimetso by'Ubwami byose harimo, Ingoma Ngabe Kalinga maze byose bihiramo. nuko nyuma yaho haramvuwe,

Indi Ngoma Ngabe maze isubirana izina rya Kalinga ari nayo igaragara cyane mu mafoto kugeza ubu mu Rwanda.

Iherezo ry'Ingoma Ngabe mu Rwanda

Ubwo Repubulika yinjiraga ntanumwe wigeze yita kuri icyo kirango cy'Igihugu, kuko cyari cyamaze guteshwa agaciro nk'ubwami, Abari bameze guhirika Ubwami ntawari akiyitayeho ngo byibuza ayitarure ishyingurwe nk'Amateka y'igihugu. naho Abakoroni n'abanyamadini bo ntanumwe wabashaga no kuba yayegera ngo kuko yakurerwagaho imihango bitaga ya gipagani.

Inkuru shingiro

Tags:

Ingoma Ngabe Ingoma ngabe zUbwami bwu RwandaIngoma Ngabe KalingaIngoma Ngabe Amateka yIngoma KalingaIngoma Ngabe Iherezo ry mu RwandaIngoma Ngabe Inkuru shingiroIngoma NgabeRwanda

🔥 Trending searches on Wiki Ikinyarwanda:

Akamaro ko kurya CocombleAkarere ka KireheIngugeDominikaUmuzabibuImyororokere y'InkwavuUbuvanganzoGusiramuraMagaruNyiranyamibwa SuzanaCekiyaJoe Biden.Chriss EasyAbaperezida ba Leta Zunze Ubumwe z’AmerikaIntareUmurenge wa RubonaSORAS Group LimitedUmwuzure wo muri leta zunze ubumwe z'Abarabu mu wa 2022Inzovu zirenga 200 zishwe n’amapfa muri KenyaHabyarimana DesireJoseph HabinezaIgihangoImamu HuseniUmurenge wa NyakariroFuraha JacquesEtiyopiyaAbatutsiFranklin Delano RooseveltUbuhinzi bw'amashuThe Nightingale's PrayerDicynoneAkarere ka RusiziLituwaniyaUbuzimaAmabati ya KarurumaIntangiriroMakadamiyaKayitesi aliceIkigoriImirire y'ingurubeKamaliza(Mutamuliza Annonciata)Robert KajugaIsilandeImirenge y’u RwandaInkimaIGIHUGU N'INTOREYerusalemuIbyo Kurya byongera AmarasoGushakashakaUmutozoIan KagameNyiramunukanabiIsumo rya RusumoImiterere ya Afurika y'Iburasirazuba n'ibidukikije byahoInyoni zo mu RwandaIntara y’Amajyaruguru y’u RwandaUrutare rwa NdabaUbuhinzi bw'amashazaIndwara y'umugongoUmurenge wa MuhimaAloisea InyumbaIbitaro bya Kaminuza by’i KigaliIsoko ry’Imari n’ImigabaneInyamaMutabazi richardUmuvuduko mucye w'amarasoMary GahonzireLativiyaMiss Iradukunda ElsaPorutigaliNiyongira AntoinetteUmuvumuParisUrutonde rw'Abami bayoboye u RwandaGeorge W. BushGirinka Munyarwanda🡆 More