Umunyarwanda w’impuguke mu bumenyi bw’isi n’imitere y’ikirere (Geophysist) akaba
n’umushoramari mu gihugu cy’ubushinwa. Ubushakashatsi bwe bwibanda cyane kubijyanye
n’imihindagurikire y’ikirere(climate change ), no kurengera ibidukikije; Yabaye ushinzwe
ibikorwa bya tekinike n’ubushakashatsi (Technical Director) mu kigo cya Jiangsu Hongyang
Quartz Products Co., Ltd kuva muri Mata, 2021; nyuma yo kuva mu kigo gitunganya iby’amabuye
y’agaciro cya Jiangsu Universe Jewelry Co., ltd . mu gihugu cy' bushinwa.
yavukiye mu Rwanda mu mwaka w’I 1989 akaba arinaho yize
amashuri abanza n’ayisumbuye ndetse n’icyiro cya mbere cya kaminuza (Bachelor) . Nyuma yo
kurangiza Kaminuza 2012, mu ishami ry’ubugenge muri Kaminuza y’ u Rwanda yahise ajya
gukomereza amasomo ye mu gihugu cy’ubushinwa . Kuva muwa 2012 yize ururimi rw’igishinwa
muri kaminuza ya Chonqing Normal University ahava ajya kwiga icyiciro cya kabiri cya
kaminuza mu mujyi wa Nanjing muri kaminuza ya Nanjing University of Information Science and
Technology mu ishami ry’ubumenyi muby’ikirere (Master of science in meteorology).
Mugihe yigaga ikicyiro cyakabiri cya kaminuza yabaye umwe mubanyeshuri bindashyikrwa ahabwa
n’inshingano zo kuyobora bagenzi be biga ibijyanye n’ubumenyi mu by’ikirere. Amaze
kurangiza Icyiciro cya kabiri cya kaminuza yakomereje muri Kaminuza ya University of
Science and Technology China (USTC) imwe muri kaminuza za mbere zikomeye mu gihugu
cy’ubushinwa, ahakura impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) mu bumenyi bw’isi n’ikirere. Dr Jean
Paul yabaye umuyobozi wa USTC -African students Association (ASU) na USTC- Foreign Students
Association ubwo yigaga muri USTC Kuva muri Mata 2021.
Dr Jean Paul NGARUKIYIMANA
n’umuyobozi ushinzwe ibya tekinike n’ubushakashatsi mu kigo cya Jiangsu Hongyang Quartz M
Products Co., Ltd akaba n’umuyobozi mukuru wa Nanjing Shengren Business Consultancy
Company
Dr Jean Paul NGARUKIYIMANA ni impuguke akaba n’umushakashatsi w’umwuga mubijyanye
n’ubumenyi bw’ikirere. Muri 2018 yatumiwe n’ikigo cy’abanyamerica gishinzwe kubika amakuru
y’ibipimo by’ikirere cyitwa NOAA National Climatic Data Center mu nama yiga ku
iteganyagihe ry’igihe gito . Usibye ubucuruzi bujyanye n’ibikomoka kumabuye y’agaciro, Dr
Jean Paul yashinze ikigo gifasha abacuruzi babanyafurika kubona ibicuruzwa mu bushinwa cyitwa
Nanjing Shengren Business Consultancy Company akaba ari nawe muyobozi mukuru wacyo.
Yakoreye ibigo by’ubucuruzi mu gihugu cy’ubushinwa harimo Jiangsu Universe Jewerly Co., ltd
kuva muri Nzeri 2020 kugera Werurwe 2021 na Jiangsu Hongyang Quartz Products co., Ltd kuva
muri Mata 2021.
Dr Jean Pual NGARUKIYIMANA yashakanye na Nadege Muhimpundu babyarana umwa umwe
w’umuhungu Nziza Liam Lior Tivon.
https://loop.frontiersin.org/people/1230737/overview
https://ustc.academia.edu/NGABOPAUL
https://www.researchgate.net/profile/Jean-Paul-Ngarukiyimana
https://library.wmo.int/index.php?lvl=author_see&id=12178#.YSTyL2nfZkw
This article uses material from the Wikipedia Ikinyarwanda article Dr Jean Paul NGARUKIYIMANA, which is released under the Creative Commons Attribution-ShareAlike 3.0 license ("CC BY-SA 3.0"); additional terms may apply (view authors). Ibirimo birahari kuri CC BY-SA 4.0 keretse bivuzwe ukundi. Images, videos and audio are available under their respective licenses.
®Wikipedia is a registered trademark of the Wiki Foundation, Inc. Wiki Ikinyarwanda (DUHOCTRUNGQUOC.VN) is an independent company and has no affiliation with Wiki Foundation.