Uburanga Bw'umugore

Ni kenshi mu muco nyarwanda bavuga ko ubwiza bw’umugore buterwa na nyir’ukumureba .

Uburanga Bw'umugore

Ni kenshi mu muco nyarwanda bavuga ko ubwiza bw’umugore buterwa na nyir’ukumureba .

Umunyarwanda aricara akagira ati, “ijisho ry’undi ntirikurebera umugeni”. Uburanga bw’umugore ni kimwe mu bintu benshi batavugaho rumwe. Ibi, akenshi biterwa n’uko  buhindagurika bitewe n’ibihe umuco ndetse n’umuntu ku giti cye.

Mu mico itandukanye hirya no hino ku isi banyuranya ku ngano isura n’ibara ry’uruhu umugore mwiza yagombye kuba afite. Uko iterambere rigenda ryiyongera ni ko imyumvire y’abantu yenda guhurira ku shusho n’imiterere y’umugore mwiza...

Bitandukanye n’ibyo benshi bibwira,ijisho ntirigena ubwiza,ahubwo hari ibipimo by’uburanga bigenderwaho ku Isi yose.


Ibipimo by’ingenzi by’uburanga bw’umugore

Uburanga Bw'umugore 
Umugore w'uburanga

Imiterere ndangagitsina ihamye.

Uburanga bujyana n’igitsina cya nyirabwo. Abagabo bakunda abagore bafite isuran’imiterere igaragaza ubugore bwabo n’abagore bagakunda abagabo bafite uburanga bwa kigabo.Abagabo benshi bakunze kwikoma abagore cyangwa abakobwa bifitemo ubugabo bakunze kwitwa ibishegabo.

Umubiri uringaniye hose.

Kugira umubiri udahengamye bigenga ubwiza. Ku bitsina byombi, ibice by’umubiri hafi ya byose bigiye biteganye  bibiri bibiri iburyo n’ibumoso iyo hagize ikitaringanira n’ikindi bibyara ubusembwa. Umwanditsi Schmidhuber avuga ko isura y’umugore mwiza ishingiye ku mashushongero(geometrical figures) n’imibare.

Uburanga Bw'umugore 
Umukobwa ufite umubiri uringaniye hose

Imiterere y’igihimba ihamye (Taille: soma taye; cyangwa Waist to Hip Ratio/WHR)

Igipimo cy’imiterere y’igihihimba cyagenywe n’umuryango w’abibumbye wita ku buzima WHO gikoreshwa hapimwa ibyo bakunze kwita taye,cyerekana niba umuntu atananutse cyane ,abyibushye cyane cyangwa atarahuye n’ubumuga. Ku mugore igipimo gisanzwe ni 0, 71 naho ku mugabo ni 0,95. Iki gipimo kigaragaza kandi ingano y’imisemburo,n’uburumbuke bw’umugore. Abahanga mu by’imibanire Rozin na Fallon bemeza ko abagore n’abakobwa bibwira ko abagabo bakunda abakobwa bananutse cyane . Aba bashakashatsi bavuga ko rimwe na rimwe baba bibeshya kuko hari benshi mu bagabo bakunda umugore wifitemo itoto ryinshi kabone nubwo yaba abyibushye.

Ubuto

Ubwiza bw’abagore bugera ku rwego ruhanitse iyo bakiri abangavu bukagenda bugabanuka uko bagenda bakura. Ibi inganda nyinshi zikora amavuta zibigenderaho cyane zamamaza zitwaje ko zifite amavuta asubiza mu bwangavu. Mu bihugu byateye imbere benshi mu bagore bakunze kwibagisha kugira ngo bisubize itotobahoranye. Ubushakashatsi bwakozwe mu mujyi wa Koreya y’amajyepfo ,Seoul ,20 % bemeye ko bibagishije ngo barusheho kuba beza.

Uburanga Bw'umugore 
Abakobwa b'uburanga baboha ibikapu

Kwigirira ikizere

Umugore wigirira ikizere akakigirira n’ubwiza bwe ageraho akemeza abandi ko ari mwiza. Kwerekana ko yihagije  bigaragaza ubwisanzure ,imbaraga ze n’ibyishimo; gusa iyo abikabirije agaragara nk’umwirasi mu maso ya rubanda.

Kumenya kugaragaza ibitekerezo

Ubushobozi bwo kugaragaza amarangamutima n’isura idakanga uyireba na byo bituma umugore arushaho kuba mwiza. Umugore  wumva ibitekerezo byabandi akabiha agaciro arushaho kuba mwiza.

Ubwiza karemano

Nubwo hari ibirungo byinshi bigenga ubwiza bw’abagore ,abagore beza kurusha abandi ni abatisigiriza cyane kandi ntibibabuze kuguma kuba beza. Nubwo akenshi abagabo batwarwa n’abisize cyane burya  bakunda kurushaho  uwo babona adakeneye kwisiga ngo abe mwiza.

Uburanga Bw'umugore

Ni kenshi mu muco nyarwanda bavuga ko ubwiza bw’umugore buterwa na nyir’ukumureba .

Tags:

Uburanga Bw'umugore IntangiriroUburanga Bw'umugore IshakiroUburanga Bw'umugore

🔥 Trending searches on Wiki Ikinyarwanda:

Kaminuza y'u RwandaKibogora polytechnicDiyosezi Gatolika ya NyundoUmurenge wa MurundiHabumuremyi Pierre DamienImirenge y’u RwandaUburoChristian University of RwandaYuhi V MusingaUmuginaUmuyenziCyuzuzo Jeane D'arcUbwongerezaIngamiyaFélicité NiyitegekaLhasaImiturire RusangeIgicuvashiIfarangaAkarere ka GatsiboIbyo kurya byiza ku mpyikoMariko PoloDiyosezi Gatolika ya ButareIndirimbo y’igihuguDr mujawamaria jeanneUwiringiyimana TheogeneNyamiramboZigama CSSAkarere ka RwamaganaMontenegoroUbuhinzi bw'amashuIgifaransaBurukina FasoNel NgaboAbatutsiJimmy GasoreAmatundaAbana b'InyangeGasogi UnitedJan-Willem BreureUruganda rw'Ameki ColorRuganzu II NdoliAnge KagameAmasakaIPRC TumbaAkarere ka BureraNsanzabaganwa MoniqueUbushakashatsi ku BimeraSezameGAHONGAYIRE ALINENijeriyaIndwara y’igifuAkabambanoAkamaro ka zinc mu mubiriMasengo FideleIngomaUmusaveMikoronesiyaSolina NyirahabimanaUturere tw’u RwandaSam karenziIcyayi Mu RwandaMukamabano gloriaAkamaro ko kurya CocombleAmateka ya Alexis KagameGuhinga IbirayiRusine PatrickTuyizere Papi CleverClare AkamanziAmagwejaDohaMiryangoUmurenge wa MuhozaInyamaswaUbuhinzi bw'inyanya🡆 More