Rose Kabuye ( yavutse kuwa 22 Mata 1961 i Muvumba) ni umwe mu ba koloneli basezerewe mu gisirikare cy'u Rwanda, aho akiri umugore wambere wari ufite ipeti ryo hejuru mu ngabo z'igihugu.
Ubu akora mu bikorera ku giti cyabo aho ari umuyobozi muri kompanyi yitwa Virunga Logistics and Startech Limited, yigeze no kuba umuyobozi w'umujyi wa Kigali, yabaye kandi ushizwe gutegura ingendo z'abayobozi bakuru b'igihugu, aza gukora mu nteko nshingamategeko. Kubera uruhare yagize mu rugamba rwo kubohora igihugu yahawe umudali n' umukuru w'igihugu Paul Kagame.
Rose kabuye yakuriye kandi yiga muri Uganda, yatangiye amahugurwa ya gisirikare mu1986 arangije kwiga muri Kaminuza ya Makelele aho yabonye impamyabushobozi muri politike n'ubuyobozi, yagiye mu ngabo za RPF (Rwandan Patriotic Front) 1980, aza no kuba umwe mu bayobozi muri izo ngabo, aho yabaye umwe mubagize ibiganiro by 'amahoro hagati ya RPF na goverinoma y'u Rwanda yahozeho.
This article uses material from the Wikipedia Ikinyarwanda article Rose Kabuye, which is released under the Creative Commons Attribution-ShareAlike 3.0 license ("CC BY-SA 3.0"); additional terms may apply (view authors). Ibirimo birahari kuri CC BY-SA 4.0 keretse bivuzwe ukundi. Images, videos and audio are available under their respective licenses.
®Wikipedia is a registered trademark of the Wiki Foundation, Inc. Wiki Ikinyarwanda (DUHOCTRUNGQUOC.VN) is an independent company and has no affiliation with Wiki Foundation.