MUKANKUBITO GAHAKWA Daphrose ni umunyarwandakazi w'umunyapolitiki wabaye Minisitiri w’uburezi kuva 2008 kugeza 2009.
yabaye kandiuUmuyobozi w’agateganyo w’ikigo cy’igihugu cy’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda RAB, yabaye umuyobozi mukuru wungirije w’inama yayo y’ubutegetsi ya RAB, yabaye umuyobozi mukuru wa Kaminuza nkuru y’u Rwanda , yabaye umuyobozi w’inama nkuru y’itangazamakuru, HEC, mu gihe kirenga imyaka itandatu, akaba yarafunzwe ari mukazi.
Gahakwa yize ikiciro cya kabiri cya kaminuza mu buhinzi muri kaminuza ya Makerere mu mwaka 1974. yabonye impamyabumenyi ihanitse mu 1996 mu bijyanye no kubangurira ibihingwa hagamijwe iterambere ni impamyabumenyi y'ikirenga mu 2001 ayikuye muri kaminuza y'uburasirazuba bwa Anglia yo mu Bwongereza.
Daphrose Mukankubito Gahakwa yabaye umukozi ushinzwe gahunda y'abahinzi bato ku rwego rw'akarere ka Bushenyi muri Uganda mu mwaka 1979. Nyuma yaje kuba umuyobozi w' abahinzi Kasese nkushinzwe kugerageza gahunda yo kuhira ibikorwa by'ubuhinzi. Mu 2001, yabaye Umugenzuzi mukuru w'Ubuhinzi ushinzwe kugerageza ibikoresho bikomoka ku bimera bikwirakwizwa. Mu 2004, yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'ubuhinzi n'ubworozi mu Rwanda .
This article uses material from the Wikipedia Ikinyarwanda article Mukankubito Gahakwa Daphrose, which is released under the Creative Commons Attribution-ShareAlike 3.0 license ("CC BY-SA 3.0"); additional terms may apply (view authors). Ibirimo birahari kuri CC BY-SA 4.0 keretse bivuzwe ukundi. Images, videos and audio are available under their respective licenses.
®Wikipedia is a registered trademark of the Wiki Foundation, Inc. Wiki Ikinyarwanda (DUHOCTRUNGQUOC.VN) is an independent company and has no affiliation with Wiki Foundation.