Papias Malimba Musafiri

Dr Papias Malimba Musafiri ni umunyarwanda w'umushakashatsi ndetse akaba ari n'umunyapolitiki, yabaye Minisitiri w'uburezi muri guverinoma y'u Rwanda, kuva ku ya 25 Kamena 2015, asimbuye Prof.

Rwakabamba Silas. Mbere yaho Musafiri yari Umuyobozi w’Ishami ry’Ubukungu n’Ubucuruzi (CBE) mu cyahoze ari Ishuri ry’Ubukungu n’Amabanki, SFB, ndetse yari umurezi umaze igihe cy’imyaka 14 mu burezi n’ubushakashatsi.

Amashuri

Dr. Papias yabonye impamyabumenyi yikiciro cya kabiri cya kaminuza mu bucuruzi n’icungamutungo (Bachelor of commerce) muri Kaminuza ya Dar-Es-Salaam naho icyiciro cya gatatu (Master) yiga icungamari n'ikoranabuhanga (Business Administration (MBA) ayikura muri Indian Institute of Technology-Roorkee yo mu gihugu cy’Ubuhinde, mu gihe impamyabushobozi y’ikirenga yize Ityazabwenge mu by’Ubucuruzi cyangwa Philosophy in Finance muri Vellore Institute of Technology University mu igihugu cy'ubuhinde.

Amateka y'Akazi

Muri 2001, Musafili yagiye akora imirimo itandukanye muri za kaminuza, ubushakashatsi n'ubujyanama Mbere yo gushinga kaminuza y'u Rwanda(UR) muri 2013, yari afite umyanya w'ubuyobozi bukuru mubigo byinshi bigizwe na UR. Yabaye Director of Administration and Human Resources, Dean, Faculty of Management, Vice Rector Academics and Acting Rector, mu bigo by’amashuri makuru. Mbere yo kugirwa minisitiri w’uburezi, yari Umuyobozi w’ishuri rikuru ry’ubucuruzi n’ubukungu (CBE) rya kaminuza yu Rwanda mu cyahoze ari Ishuri ry’Ubukungu n’Amabanki, SFB, ndetse yari umurezi umaze igihe cy’imyaka 14 mu burezi n’ubushakashatsi. yabaye Minisitiri w'uburezi muri guverinoma y'u Rwanda, kuva ku ya 25 Kamena 2015, Mu ivugurura ry’abaminisitiri ryo ku wa 5 Ukwakira 2016, no ku wa 31 Kanama 2017, yagumishijwe muri guverinoma kandi agumana inshingano z’uburezi. Nyuma yatangaje iseswa niy'irukanwa ry’abarimu ba Uganda mu Rwanda, nyuma y’amasezerano yabo yo kwigisha arangiye. Tariki 6 Ukuboza 2017 nibwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyizeho Dr Eugène Mutimura nka Minisitiri mushya w’Uburezi asimbura Dr. Papias Musafiri Malimba

Ishakiro

Tags:

Rwakabamba silasRwanda

🔥 Trending searches on Wiki Ikinyarwanda:

AlubaniyaPerezida wa Repubulika y’u RwandaSIDAGaby kamanziNAHIMANA CLEMENCEUmwenyaNiliIcyayi cya NyabihuGutema amashyamba n’imihindagurikire y’ikirereKayibanda AuroreIndwara ya TirikomunasiKwikinishaUbuzimaP FlaLotusi y’ubuhindeIgikakarubambaIkibuga muzamahanga cy'indege cya BugeseraInzu ndangamurage y'UmwamiUrwandiko rwa I rwa TimoteyoUrutonde rw'Abami bayoboye u RwandaUburoKabasinga FloridaUbuzima bw'IngurubeAkarere ka KamonyiUrwibutso rwa jenoside rwa NtaramaImigwegweRambura WFCLycée Notre-Dame de CîteauxHelsinkiUmugezi wa KageraUMUBAGABAGAUbuforomo bwuburwayi bwo mutweIkiyaga cya KivuIcyongerezaIndonesiyaIsezerano RishyaBosiniya na HerizegovinaUbuhinzi bw'inyanyaUmuco nyarwandaUmujyi wa KamparaAziyaRwanda-UrundiGushakashakaAkamaro ka fibres kumubiriJulienne UwacuUwineza BelineRwiyemezamirimoIbidukikijeImyororokere y'InkwavuTurukiyaINES RUHENGERINdjoli KayitankoreIcyayi cya KitabiClare AkamanziMackenzies RwandaEcole notre dame de la providence de karubandaUbukwe bwa kinyarwandaKoreya y’AmajyepfoUmurenge wa CyahindaUruziIndwara y’IfumbiIkigega Mpuzamahanga cy’ImariIkaroti🡆 More