Nshuti Divine Muheto wavutse mu mwaka wa 2000 Akaba Ariwe wegukanye ikamba rya Nyampinga w'URwanda mu mwaka wa 2022,akaba yararangije amashuri yisumbuye.
Nshuti Divine yaje nk'uhagarariye Intara y'Iburengerazuba Mu irushanwa rya Nyampinga w'u Rwanda {Miss Rwanda 2022). Yabaye Umukobwa ukunzwe kurusha abandi kumbuga nkoranyambaga nka Facebook, instagram na Twitter ndetse no kumajwi ya MTN Kubera uburanga bwe. Muheto yasimbuye Grace Ingabire ku ikamba rya nyampinga w'U Rwanda.
Miss Muheto yahawe imodoka yo mu bwoko bwa Hyundai akaba azajya anahabwa amafaranga asaga 800,000 ku kwezi yo kumufasha gushyira umushinga we mu bikorwa. Akaba azabona inkunga y'amafaranga muri Afurika Yateza imbere Ibiribwa (AIF) mu Rwanda k'umushinga we yise ( igiceri). '
Amaze gutsindira ikamba, yagize ati: "Ndumva nishimye n'umugisha kwegukana irikamba kandi ndashimira abanyarwanda muri rusange banshyigikiye. Muheto yavuze kandi ko azakora ubukangurambaga yaba mu mashuri, abana bagatangira gutozwa kwizigamira bakiri bato mu mu mushinga we yise (Igiceri).
Mu Rwanda: Rayon sport fc hamwe na Rwanda national team.{Amavubi].
This article uses material from the Wikipedia Ikinyarwanda article Nshuti Muheto Divine, which is released under the Creative Commons Attribution-ShareAlike 3.0 license ("CC BY-SA 3.0"); additional terms may apply (view authors). Ibirimo birahari kuri CC BY-SA 4.0 keretse bivuzwe ukundi. Images, videos and audio are available under their respective licenses.
®Wikipedia is a registered trademark of the Wiki Foundation, Inc. Wiki Ikinyarwanda (DUHOCTRUNGQUOC.VN) is an independent company and has no affiliation with Wiki Foundation.