Lycée de Kigali (LDK) ni ishuri ryísumbuye riherereye mu akarere ka Nyarugenge, mu umujyi wa Kigali, Mu Rwanda.
mu Rwanda.
Lycée de Kigali ni ishuri riri mu mashuri ya kera mu Rwanda, ni ishuri ry'indashyikirwa mu burezi mu myaka myinshi. Lycée de Kigali yatangijwe na abafaransa mu 1975, kandi ni rimwe mu mashuri meza yigwamo na abahungu n'abakobwa. Lycée de Kigali yahawe leta mu 1982 ryari ryamaze kuterimbere.
Uyumunsi, Lycée de Kigali ishobora kwakira abanyeshuri 1400 mu kiciro rusange nikiciro gikuru cy'amashuri yisumbuye. Lycée de Kigali kandi ni ubufatanye bwa leta y'u Rwanda na ababyeyi. Ishuri ryakira abanyeshuri baturutse imihanda yose rikabafasha kuba abantu bingirakamaro bakenewe ku isoko ry'umurimo.
Abanyeshuri bigishwa amasomo akurikira:
Lycée de Kigali ifite amashami akurikira:
• PCB : Ubugenge, Ubutabire n'ibinyabuzima
• PCM : Ubugenge, Ubutabire n'imibare
• MCB : Imibare, Ubutabire, n'ibinyabuzima
• MPC : Imibare, Ubugenge n'ubumenyi bwa mudasobwa
• MPG : Imibare, Ubugenge n'ubumenyi bw'isi
• MEG : Imibare, Ubukungu n'ubumenyi bw'isi
• HEG : Amateka, Ubukungu n'ubumenyi bw'isi
• Ubumenyi rusange, no Kwihangira imirimo.
Ishuri ricumbikira abahungu n'abakobwa.
Lycée de Kigali ifite ikibuga cy'umupira wa amaguru nicy'umukino w'amaboko. Byatumye ishuri riba indashyikirwa rinatwara ibikombe mu myaka myinshi.
Ishuri rifite itorero, iri torero rigira abarifasha. Ishuri kandi ritegura amarushanwa y'umuco hagati y'amashuri
This article uses material from the Wikipedia Ikinyarwanda article Lycée de Kigali, which is released under the Creative Commons Attribution-ShareAlike 3.0 license ("CC BY-SA 3.0"); additional terms may apply (view authors). Ibirimo birahari kuri CC BY-SA 4.0 keretse bivuzwe ukundi. Images, videos and audio are available under their respective licenses.
®Wikipedia is a registered trademark of the Wiki Foundation, Inc. Wiki Ikinyarwanda (DUHOCTRUNGQUOC.VN) is an independent company and has no affiliation with Wiki Foundation.