Mu mateka y’abaromani ba kera, Basilika yari inyubako nini za leta zifite imyubakire yihariye y’ishusho y’urukiramende, aho uruhande ruto ruteye nka kimwe cya kabiri cy’uruziga.
Hari amoko abiri ya bazilika; inini n’intoya, iyi basilika rero ikaba ibarwa mu ntoya.
Katedirali Basilika ya Bikira Mariya ni katedirali Gatolika y’Abaroma na basilika ntoya yeguriwe Bikira Mariya. Iyi Basilika ni icyicaro cya Diyosezi ya Kabgayi .
Iyi Basilika y’i Kabgayi yahawe umugisha na Papa Jean Paul II ubwo yasuraga u Rwanda mu 1990. Iyi bazilika yaragijwe Bikira Mariya Utarasamanywe icyaha wanaragijwe diyoseze ya Kabgayi. Basilika yeguriwe Imana ku ya 22 Ukwakira 1992 .
Iyi Bazilika iherereye i Kabgayi mu karere ka Muhanga, mu ntara y'amajyepfo, mu Rwanda.
Basilika y’i Kabgayi igiye kunguka murumuna wayo izaba iyirusha ubunini igiye kuyunganira mu mateka y’ubukirisitu mu Rwanda. Ni umushinga utarashyirwa mu bikorwa, uteganya kubaka bazilika izajya yakira abantu ibihumbi 10 bicaye neza izubakwa i Kibeho mu karere ka Nyaruguru ahabereye amabonekerwa y’abakobwa batatu mu 1981. Izaba ikubye hafi inshuro eshatu iy’i Kabgayi kuko ishobora kwakira abantu ibihumbi bitatu.
Hateganijwe ko iyi bazilika izaba yuzuye bitarenze Ukuboza 2021. Ikaba iteganywa gutahwa mu gihe hazaba hizihizwa imyaka 40 i Kibeho habereye aya mabonekerwa.
Nubwo bitaremezwa, iyi Basilika yagenewe izina rya Bazilika y’Umubyeyi wacu y’i Kibeho “Our Lady of Kibeho basilica”.
This article uses material from the Wikipedia Ikinyarwanda article Katedirali Basilika ya Bikira Mariya, which is released under the Creative Commons Attribution-ShareAlike 3.0 license ("CC BY-SA 3.0"); additional terms may apply (view authors). Ibirimo birahari kuri CC BY-SA 4.0 keretse bivuzwe ukundi. Images, videos and audio are available under their respective licenses.
®Wikipedia is a registered trademark of the Wiki Foundation, Inc. Wiki Ikinyarwanda (DUHOCTRUNGQUOC.VN) is an independent company and has no affiliation with Wiki Foundation.