Kakooza wamamaye kwizina rya KNC izina rimaze kumenyekana cyane mu Rwanda ndetse no mu karere kubera ibikorwa bye
KNC yamamaye nkumunyamuziki umukinnyi wikinamico ndetse nkumunyamakuru wikorera ufite radio na television ye bwite
bizwi nka Radio 1 na TV1 bikorera i Kigali mu murenge wa Kacyiru akagira kandi ikipe yumupira w'amaguru izwi nka Gasogi fc
KNC ni umuyobozi wa Radio 1 na TV1 ndtetse ni ibye kugiticye akaba umunyamuziki umukinnyi wa film nikinamico
akaba umunyamakuru umwanditsi umuyobozi wibitaramo ndetse akaba umuhanga mu kwamamaza ibikorwa byabashoramari
nibindi akaba afite ikipe izwi nka Gasogi FC iri mukiciro cyambere mu Rwanda
KNC ubwo yigaga mu ishuri rizwi nka Lycee de Kigali yashinze ihuriro ryabahanzi nabaririmbyi yise the Earth Light ryarimo
bamwe mubyamamare bizwi cyane mu Rwanda nka Tom close Manasseh Mico ndetse nabandi benshi batandukanye
icyogihe basubiragamo indirimbo zabandi bagategura ibitaramo kwinjira byari inote yijana 100 yashoboraga gutegura
igitaramo akuzuza inzu yimyidagaduro ya lycee de Kigali
KNC kandi mumwaka wa 2014 gashyantare tariki 25 nibwo hamenyekanye inkuru yakababaro ku
mwana we wimfura warurwariye mu gihugu cy'ubuhinde yitabye Imana inkuru yababaje abatari bacye
cyane cyane nkabafana be ndetse nabakunzi be n'umuryangowe
This article uses material from the Wikipedia Ikinyarwanda article KNC, which is released under the Creative Commons Attribution-ShareAlike 3.0 license ("CC BY-SA 3.0"); additional terms may apply (view authors). Ibirimo birahari kuri CC BY-SA 4.0 keretse bivuzwe ukundi. Images, videos and audio are available under their respective licenses.
®Wikipedia is a registered trademark of the Wiki Foundation, Inc. Wiki Ikinyarwanda (DUHOCTRUNGQUOC.VN) is an independent company and has no affiliation with Wiki Foundation.