Kamasa Peter ni umunyamakuru wa siporo mu Rwanda aho akorera ikinyamakuru The New Times, akaba umutoza mukuru w’iyi kipe ya Kirehe Volley Ball Club nyuma yahoo yari umukinnyi wa Volley Ball mu ikipe y’ Umubano Blue Tigers.
Peter Kamasa yagiye atoza amakipe atandukanye aho yari umutoza mukuru cyangwa se yungirije. Peter Kamasa yabaye umutoza wungirije mu ikipe y’abagabo REG VC kuva mu mwaka 2017 kugeza 2019. Yabaye umutoza mukuru wa RRA y’abagabo kuva 2016 kugeza 2017 atwara igikombe cya shampiyona mu mukino w’amaboko wa Volleyball. Peter Kamasa yabaye umutoza mukuru wa RwandAir VC, yatoje na APR VC. Kamasa Peter yatwaye igikombe cya shampiyona yo mu mikino y’abakozi itegurwa na ARPST.
This article uses material from the Wikipedia Ikinyarwanda article KAMASA Peter, which is released under the Creative Commons Attribution-ShareAlike 3.0 license ("CC BY-SA 3.0"); additional terms may apply (view authors). Ibirimo birahari kuri CC BY-SA 4.0 keretse bivuzwe ukundi. Images, videos and audio are available under their respective licenses.
®Wikipedia is a registered trademark of the Wiki Foundation, Inc. Wiki Ikinyarwanda (DUHOCTRUNGQUOC.VN) is an independent company and has no affiliation with Wiki Foundation.