Jeanne d'Arc Debonheur ni umunyamategeko n'umunyapolitiki wo mu Rwanda wabaye Minisitiri w’impunzi n’imicungire y’ibiza kuva ku ya 30 Kanama 2017.
Yavutse ku ya 19 Mata 1978, kandi yiga mu mashuri yo mu Rwanda mbere yo kwiga kaminuza. Mu 2012 yahawe impamyabumenyi ya masters ny nategeko muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda .
Debonheur yatangiye umwuga we mu 2008, akora nk'umwanditsi w'urukiko mu rukiko rw'ubucuruzi, rufite icyicaro i Musanze na Nyarugenge, akora muri urwo rwego kugeza mu 2011.
Kuva 2011 kugeza 2012 yakoraga nka Legal Drafter ndetse n'Umujyanama mu Mutwe w'Abadepite mu nteko ishingamategeko imitwe yombi . Mu gihe cy'amezi atatu, kuva muri Mutarama 2013 kugeza ku ya 23 Mata 2013, yabaye umuyobozi ushinzwe amategeko muri "Rwanda Environmental Management Authority" (REMA).
Kuva ku ya 24 Mata 2013, Debonheur yabaye inzobere mu gutegura amategeko no kuba umujyanama mu by'amategeko muri Sena y'u Rwanda, akora muri urwo rwego kugeza ku ya 29 Kanama 2017.
Ku ya 31 Kanama 2017, yarahiriye kuba Minisitiri w’u Rwanda ushinzwe imicungire y’ibiza n’impunzi.
Jeanne d'Arc Debonheur ni umubyeyi wubatse ufite abana batatu.
This article uses material from the Wikipedia Ikinyarwanda article Jeanne d'Arc Debonheur, which is released under the Creative Commons Attribution-ShareAlike 3.0 license ("CC BY-SA 3.0"); additional terms may apply (view authors). Ibirimo birahari kuri CC BY-SA 4.0 keretse bivuzwe ukundi. Images, videos and audio are available under their respective licenses.
®Wikipedia is a registered trademark of the Wiki Foundation, Inc. Wiki Ikinyarwanda (DUHOCTRUNGQUOC.VN) is an independent company and has no affiliation with Wiki Foundation.