Ishyirahamwe ry'Abaganga kw'Isi (WMA) ni inkusanyamashyirahamwe ry'igenga kandi mpuzamahanga y'imiryango y'abaganga b'umwuga mu bihugu bitandukanye, bityo
rihagarariye abaganga ku isi yose. ryatangijwe kuwa 18 Nzeri 1947 ,rirakura kugeza ku banyamuryango b'ingaga z'abaganga mu bihugu bitandukanye 114 muri 2017 ndetse n'Abaganga barenga miliyoni 10.
Irishyirahamwe (WMA) ritanga urubuga kubanyamuryango baryo rwo kuvugana bisanzuye, bagakorana, kugirango bagere kumikorere inoze kandi y'ubunyamwuga no kongera ubunyamwuga bw'isanzuye ku baganga ku isi yose. imikoranire, WMA afite intego yo koroshya imikoranire, kwita kubarwayi ndetse ahantu hafite ubuzima, bongera imibereho myiza y'abantu bose ku isi.
Intego ya WMA ni ugukorera inyokumuntu mu guharanira kugera ku rwego rwo hejuru mu myigishirize y'ibijyanye n'ubuvuzi , ubumenyi buhagije kubuvuzi, ubuvuzi bunoze no guhabwa serivisi z'ubuvuzi nziza ku bantu bose ku isi
Irishyirahamwe cg umuryango (WMA) washinzwe ku wa 18 Nzeri 1947, Ubwo abaganga bo mu bihugu 27 bitandukanye bahuye bwa mbere mu nama rusange y'iri shyirahamwe i Paris. uy' umuryango wubatswe hagendeye ku gitekerezo cy'umuryango w'abaganga w'abongereza mu 1945 , mu nama yabereye i London kugirango hatangizwe umuryango mpuzamahanga w'abaganga wazaga gusimbura ishyirahamwe ry'abanyamwuga mpuzamahanga b'abaganga ryari ryahagaritse imirimo yaryo bitewe n'intambara y'isi yose II.
Mu buryo bwo koroshya ubufasha bw'amafaranga buturuka mu b'anyamuryango , mu 1948 , inteko nyobozi yatangije ubunyamabanga bwa WMA mu mujyi wa New York mu buryo bwo koroshya imikoranire n'umuryango wabibumbye ndetse n'ibindi bigo b'iwushamikiyeho. ubunyamabanga bw'iri shyirahamwe WMA bwagumye New york kugeza mu 1974 igihe ku mpamvu z'umutungo no kugirango bakorere hafi ya Geneve nk'umujyi uzwiho kugira imiryango mpuzamahanga myinshi yigenga (WHO,ILO,ICN,ISSA,etc.) bwavuye aho bwari bujyanwa mu bufaransa ahitwa Ferney-voltaire. Abanyamuryango bahuraga mu nama y'umwaka ariyo yaje kwitwa "World Medical Assembly" Inama Rusange 1962.
Kuva Muntangiriro WMA yagaragaje kwita cyane k'ubuvuzi bunoze muri rusange ndetse no ku isi yose , ikaba nyambere mugushyiraho amabwiriza anoze ku baganga bose bo ku isi. n'isesengura ry'amagambo ari mu ndahiro ya Hippocrates ryaje kwemerwa mu nama rusange ya II mu 1948 i Geneva . inteko rusange yemeje iyo ndahiro ivuguruye bayita "inyandiko y'i Geneve."
Nanone mu nama rusange ya II raporo ku "ibyaha by'intamabara n'ubuvuzi" yarakiriwe. ibi byateye inteko gushyiraho akanama kiga kandi kagategura amabwiriza y'ubuvuzi mpuzamahanga ngenderwaho akaba yaraje kwemerwa nyuma yo kuyemeranyaho mu nama rusange III mu 1949.
Na Nyuma yo kwemeza izi nyandiko ebyiri , WMA yakomeje guhabwa amakuru yo kutubahiriza amabwiriza agenga ubuvuzi, ibyaha byakozwe n'abaganga mu bihe by'intambara, kwigira cg gukorera ubushakashatsi ku bantu mu buryo butemewe n'ibindi bibazo bijyanye no kutubahiriza amabwiriza ndetse n;'amategeko agenga umwuga w'ubuvuzi. ibi byateye inteko gushyiraho akanama gahoraho ku bijyanye n'amabwiriza agenga ubuvuzi mu 1952, akanama ariko kakomeje no gukora kuva icyo gihe nkuko ushobora kubibona mu nyandiko z'ishyirahamwe WMA n'amakuru yayo agezweho.
Ni rwo rwego rukuru rufata ibyemezo muri iri shyirahamwe WMA ruhura buri mwaka rugizwe n'abanyamuryango baturutse mu bihugu binyamuryango nabagize ururgaga, abofosiye n'abahagarariye abanyamuryango bigenga (associate members).
Inteko nkuru itora buri mwaya ibiri abagie urugaga baturutse mu turere dutandatu tugize umuryango ku isi ari twoː Afurika, Asiya, Uburayi, Amerika y'abalatino, Amerika y'amajyaruguru na Pasifika. iteko rusange kandi itora umuyobozi (President) buri mwaka, ari we uhagararira umuryango mu nama n'ibirori. Umuyobozi utowe nuvuyeho bakora kuburyo ubonetse ariwe uhagararira umuryango.
Buri myaka ibiri, ururgaga rwa WMA, ukuyemo abayobozi(Presidents) batora uhagararira umuryango mu buryo bwa politiki. nkuhagarariye ibikorwa by'umuryango, umunyamabanga mukuru ari we mukozi uhoraho mu bunyamabanga utorwa n'urugaga.
Ubunyamabanga bw'ishyirahamwe buherereye in Ferney-Voltaire, France, iruhande n'umujyi wa Geneva.
icyongereza, Igifaransa, n'icyesipanyol Unizo mdimi zikoreshwa n'ishyirahamwe kava ryatangira gukora.
WMA ifite ibyiciro by'abanyamuryango bikurikira
Andi makuru y'abanyamuryango ushobora kuyabona ukanzehano (WMA Membership):
WMA ikora ku bintu bitandukanye, Ibyigenzi ni:
Mu bijyanye no kunoza imikorere ,WMA Ifite inyandiko nyinshi n'imyanzuro yemejwe n'inteko rusange byose bigerageza kuha umurongo amashyirahamwe y'abaganga mu bihugu imbere, leta zitandukanye ndetse n'imiryango ku isi yose. ingingo nyinshi zizweho nk'uburenganzira bw'abarwayi, ubushakashatsi ku bantu , kwita kubarwayi n'inkomere mu bihe by'amakimbirane, itotezwa ry'imfungwa, gukoresha ibiyobyabwenge, kubomeza urubyaro no guhumana kw'ikirere.
WMA ikora no kuri ibi bikurikira:
WMA ukora kandi kuri gahunda z'uburezi nka "prison medicine course"(kwigisha abagororwa kubijyanye nimiti), amasomo kubijyanye n'igituntu kigikatu, ethics course on microbial resistance bafatanyije na kaminuza ya George Mason na International Society for Microbial Resistance
Zimwe munyandiko z'amategeko n'ibyashyizwe ahagaragara n'ishyirahamwe ry'abaganga ku isi WMA (zimwe ziri mu ndimi zitandukanye) ushobora kuzibona ukanazibika uzikuye ku rubuga website. Murizo harimo:
Ishyirahamwe ry'abaganga ku isi riri mu miryango yihuje kuva kumasosiyete y'ubuvuzi n'amashyirahamwe nindi miryango y'ubucuruzi. nubwo byose bitarimo, uru rubuga rutanaga ishusho y'ishyirahamwe rya WMA ndetse n'imikoranire.
WMA aft umubkano n'umuryango mpuzamahanga with kubuzima World Health Organization (WHO), n'umuryango mpuzamahanga ubwawo United Nations nets n'udushami two dutandukanye twita k'ubuzima.
IOther examples of relationships are the Joint United Nations Program on HIV / AIDS (UNAIDS), the International Labor Organization (ILO), the International Organization for Migration (IMO), the United Nations Children's Fund (UNICEF) The Food and Agriculture Organization of the United Nations (FAO), the United Nations High Commissioner for Refugees (UNHCR) and the United Nations Environment Program (UNEP).
This article uses material from the Wikipedia Ikinyarwanda article Ishyirahamwe ry'abaganga kw'isi, which is released under the Creative Commons Attribution-ShareAlike 3.0 license ("CC BY-SA 3.0"); additional terms may apply (view authors). Ibirimo birahari kuri CC BY-SA 4.0 keretse bivuzwe ukundi. Images, videos and audio are available under their respective licenses.
®Wikipedia is a registered trademark of the Wiki Foundation, Inc. Wiki Ikinyarwanda (DUHOCTRUNGQUOC.VN) is an independent company and has no affiliation with Wiki Foundation.