Ibitaro Bya Ndera

Ibitaro by’indwara zo mu mutwe byigisha bya Ndera, bizwi nka CARAES Ndera, byatangiye kubakwa mu mwaka wa 1968 , bikaba ari ibitaro bifasha abarwayi bafite uburwayi bwo mu mutwe n'ubw'imyakura.

Ibitaro Bya Ndera
Ibitaro by’indwara zo mu mutwe byigisha bya Ndera

Amateka

Ibitaro bya Ndera ni bitaro byashinzwe mu mwaka w’1968 n'Umuryango w'Abafurere b'Abashariti, nyuma y'icyifuzo cya Guverinoma y'u Rwanda na Kiliziya Gatolika cyo kurekura abarwayi bo mu mutwe bava mu magereza y'igihugu.

Abarwayi ba mbere bakiriwe mu bitaro mu 1972. Uburyo bwakoreshejwe kwari uguteza imbere serivisi zita ku buzima bwo mu mutwe zishingiye ku mibereho n’umuco mu Rwanda.

Mu mwaka wa 1994 Muri ibi bitaro haguye inzirakarengane nyinshi zazize genocide yakorewe abatutsi Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Caraes Ndera, Furere Nkubili Charles avuga ko mu 1994 ku itariki 17 Mata, ari bwo abasirikare n’interahamwe bagabye ibitero bakica abantu bose batagiriye imbabazi abarwayi bo mu mutwe.

Mu mwaka wa 2022, ibi bitaro byashyizwe ku rwego rw'ibitaro byigisha (teaching hospital), bikazatuma bitanga servisi zisumbuye ndetse bikagira n'uruhare mu kwigisha abanyeshuri no gukora ubushakashatsi mu bijyanye n'uburwayi bwo mu mutwe n'imyakura.[1]

Aho biherereye

Ibitaro Bya Ndera 
Ibitaro

Ibi bitaro biherereye mu Akarere ka Gasabo, Umurenge wa Ndera.

Uko bikora

Abatanga ubuvuzi bwo mu mutwe bafite uruhare runini cyane mu gukumira, gusuzuma, kuvura no gusubiza mu buzima busanzwe abarwayi bo mu Bitaro bya Ndera n'amashami yayo ya CARAES Butare Psychiatric Centre na Icyizere Psychotherapeutic Centre.

  • Kwita ku barwayi bo mu mutwe n'imyakura boherejwe n'ibindi bigo nderabuzima n'ibitaro.
  • Kwemeza ubugenzuzi bwa tekiniki mu buzima bwo mu mutwe mu bitaro by'uturere ku bufatanye na Minisiteri y'Ubuzima.
  • Guhugura inzobere mu buzima mu buzima bwo mu mutwe
  • Kwigisha abanyeshuri b'imbere n'inzobere mu buzima ku bijyanye n'ubuzima bwo mu mutwe.

Ubutumwa bw'ibitaro

Gutanga ubuvuzi bwiza bufite ubuhanga n’ubwitange ku barwayi bo mu mutwe n’ubuvuzi bw’imitsi n'imyakura baturuka mu gihugu hose, no kwiyemeza kwigisha abahanga mu buzima bwo mu mutwe.

Icyerekezo cy'ibitaro

Gutanga ubuvuzi bwiza bwuzuye ku barwayi bose boherejwe; guhinduka ibitaro by'icyitegererezo byohererezwa abarwayi bo mu karere ka Afurika yo Hagati n'Iburasirazuba.

Reba

  1. https://web.archive.org/web/20210611113753/https://caraesnderahospital.rw/mission.php
  2. https://www.kigalitoday.com/kwibuka/article/abarwayi-bo-mu-mutwe-muri-caraes-ndera-ngo-bishwe-n-aba-para-commando-b-i-kanombe
  3. https://brothersofcharity.org/50-years-caraes-ndera/?lang=en
  4. https://web.archive.org/web/20210611113753/https://caraesnderahospital.rw/mission.php
  5. https://hi-in.facebook.com/igihe/posts/10159232740167114

Tags:

Ibitaro Bya Ndera AmatekaIbitaro Bya Ndera Aho biherereyeIbitaro Bya Ndera Uko bikoraIbitaro Bya Ndera Ubutumwa bwibitaroIbitaro Bya Ndera Icyerekezo cyibitaroIbitaro Bya Ndera RebaIbitaro Bya Ndera

🔥 Trending searches on Wiki Ikinyarwanda:

Mukamabano GloriaTibetiUrusobe rw'ibinyabuzimaMunyakazi SadateImihango y'ubukwe bwa kinyarwandaIshyamba rya Arboretum I RuhandePerezida wa Repubulika y’u RwandaIkereneKate BashabeISO 639-3Umuryango w’Ibihugu by’Iburasirazuba bw’AfurikaAkarere ka RulindoMinisiteri ishinzwe imicungire y'ibiza n'impunziIrembo GovLawosiZion TempleAloys BigirumwamiPaula IngabireUrwandiko rwa I rwa TimoteyoShingiro Aline SanoKamikazi SandrinePaster Niyonshuti ThéogèneGucura k’umugoreUmutoni CarineUtugariAgakingirizoVanessa Raissa UwaseUbworozi bw’inkokoInkaYadav Investments Pvt LtdJuvénal HabyarimanaIndwara y'IseAmerika ya RuguruAmahitamoKigali Convention CentreUbworozi bw'inkwavuUrumogiImiyenziIbibabi by'umubiriziAkarere ka NyamagabeUbukirisituJamayikaAmatundaIbyo kurya byiza ku mpyikoGakuba Jeanne d'ArcImigani migufiAmashuri y’imyuga n’ubumenyingiro mu RwandaKigali master planIkirayiIgikuyuGrégoire KayibandaUmurenge wa KarangaziMackenzies RwandaSandrine Isheja ButeraIgihunyiraNyiranyamibwa SuzanaIbirwa bya VanuwatuAgasaro TracySeptimius AwardsIntara y’Amajyaruguru y’u RwandaMontenegoroUbutakaIslamuKoreya y’AmajyepfoFred RwigemaKing JamesAmagwejaUrwibutso rwa jenocide rwa NyamataThe New Times (Rwanda)Gasegereti🡆 More