Iprc Huye

IPRC Huye, ishuri rikuru ry’u Rwanda ry’Imyuga n’ubumenyingiro – Koleji ya Huye, ryahoze ari IPRC y’Amajyepfo iherereye mu Ntara y’Amajyepfo, mu Rwanda, ikaba yaranahoze ari Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’abasirikare b’abofisiye bato “Ecole des Sous-Officiers (ESO)”.

Ubu, ni imwe mu ma Koleji arindwi agize Rwanda Polytechnic (RP) , kimwe mu bigo bya Minisiteri y'Uburezi. Iri shuri ryashinzwe mu mwaka wa 2012 ku bufatanye bwa Minisiteri y’Ingabo n’iy’Uburezi mu Rwanda, rikomeza gukorera mu kigo cy’icyahoze ari ishuri rya gisirikare. Kugeza ubu, iri Shuri Rikuru rimaze gusohora abarirangizamo ubugira gatatu kandi abenshi muri bo bakorera igihugu mu nzego zitandukanye, abandi barikorera.

Iprc Huye
univercity
Iprc Huye
ishuri


Amateka

IPRC Huye yatangiye ikorera I Kavumu mu Ntara y’Amjyepfo y’u Rwanda, akarere ka Nyanza, Umurenge wa Busasamana.

Mu mwaka wa 2010, Minisiteri y’Uburezi n’Iy’Ingabo zagiranye amasezerano yo gushyiraho Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro mu Ntara y’Amajyepfo ahahoze Ishuri rikuru rya Gisirikare ryari rizwi nka ESO kuko Kavumu hari hato hadashobora gushyirwa Ishuri rinini nk’iri ryari ririmo kwaguka cyane. Minisiteri y’ingabo ni yo yatangiye kurivugurura ariko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Imyuga WDA kigatanga ibikoresho bimwe na bimwe bikenewe.

Iprc Huye 
Inzu

Mu 2012, Ishuri ryimuye icyicaro riva I Kavumu ryerekeza ahahoze ESO mu Ntara y’Amajyepfo, Akarere ka Huye, Umurenge wa Ngoma, Akagari ka Butare, Umudugudu wa Bukinanyana ku muhanda uvuye ku isoko rikuru rya Huye werekeza ku Bitaro bya Kaminuza bya Butare CHUB. Mu Kuboza 2012, Ishuri ryatangiye kwigisha abanyeshuri nyuma riza gufungurwa ku mugaragaro na Minisitiri w’Uburezi Dr. BIRUTA Vincent ari hamwe na Minisitiri w’Ingabo Gen. James Kabarebe, ku wa 27 Kamena 2013.

Intego nyamukuru yo gushinga iri shuri yari iyo kwigisha abana b’abanyarwanda imyuga n’ubumenyingiro kugira ngo babashe gutanga umusanzu wabo mu iterambere n’imibereho myiza y’Igihugu. Icyo gihe, ishuri ryakoraga nk’ishami rya WDA mu Ntara y’Amajyepfo kandi rikareberera ibikorwa, birimo n’imyigishirize, by’amashuri y’Imyuga yo mu Ntara y’Amajyepfo.

Muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, muri iri shuri hari abasirikare bivugwa ko bagize uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi bari mu cyahoze ari Butare harimo n’Umugabekazi w’u Rwanda Rosalie Gicanda wishwe ku wa 20 Mata 1994 bitegetswe n’Umusirikare wayoboraga iri shuri.


Amashami

Kuva iri shuri ryatangira ryishije amasomo y’igihe kinini amara imyaka itatu n’andi y’igihe gito amara umwaka cyangwa amezi atatu. Mu masomo y’igihe kirekire aho urangije atahana impamyabumenyi, hari amashami atandatu: Ikoranabuhanga n’itumanaho (ICT), Ikoranabuhanga mu mashanyarazi na Elegitroniki, Ubuhanga mu Bwubatsi, Ubuhanga mu gukanika ibikoresho byo mu Nganda, Ubuhinzi ndetse n’ubworozi.

Abiga igihe gito na bo biga muri ayo mashami wongeyeho iry’Amahoteri, guteka, kumesa, gukoropa no kwakira abantu dore ko mu Rwanda ibijyanye n’ubukerarugendo ari bimwe mu byo igihugu gishyize imbere, ariko hagafatwamo amasomo amwe n’amwe yabafasha kwihangira imirimo. Aha ni na ho bamwe mu mpunzi ziri mu nkambi mu Rwanda bagenda bazanwa kwiga imyuga mu rwego rwo kubafasha kwiyumva mu muryango nyarwanda.

Ubu hanatangijwe gahunda yo gufasha abasanzwe bafite imyuga bazi ariko batashoboye kuyiga, gukora ibizamini maze utsinze agahabwa Inyemezabumenyi kugira ngo bizamworohere kubona akazi cyangwa gukora kinyamwuga ibyo azabasha kwikorera.

Hari kandi Amashami abiri y’inyongera afasha umunyeshuri gusohoka ashobora kuzahangana ku isoko ry’umurimi: Icyongereza no kwihangira imirimo ndetse n’amasiyansi nk’imibare, ubugenge n’ubutabire.

Iprc Huye 
umwuga w'ububaji


Iprc Huye 
Ikoranabuhanga

Abarangije

Kuva mu ntango, IPRC Huye imaze gusohora ibyiciro bitatu by’abarangije. Bwa mbere mu mwaka wa 2017, harangije 349 barimo abagore 60 n’abagabo 289. Bwa kabiri mu 2018 nyuma gato y’aho hagiriyeho Ishuri rikuru ry’u Rwanda ry’Imyuga n’Ubumenyingiro RP ari na ho IPRC Huye yabaye Koleji, harangije 360 barimo abagore 73 n’abagabo 287. Bwa gatatu ni mu 2019, mu muhango wabereye mu nzu y’imyidagaduro igezweho ya Kigali Arena, harangije 325 barimo abagore 78 n’abagabo 247.


Ubuzima bw’abanyeshuri

Ubundi yitwa umunyeshuri, umuntu wese wiyandikishije kandi akemererwa kwiga muri iri shuri. Abaryigamo bagira uburenganzira bwo kwishimisha, kugira ubuzima, kwiga, kugira icumbi, gushinga amatsinda ayo ari yose yaba ay’imyemerere, ay’umuco n’ibindi. Gusa, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ntiryemewe.


Imikino

Imikino muri IPRC Huye ifatwa nka kimwe mu bituma hatangwa uburezi bufite iremwe. Ni na yo mpamvu nk’abakozi buri wa gatanu wa buri cyumweru bakorera hamwe siporo rusange. Ishuri kandi rifite amakipe akomeye mu mikino y’intoki ya basketball na Volleyball haba mu bagore no mu bagabo. Aya makipe yitabira amarushanwa akomeye mu gihugu nka shamiyona, iry’intwari n’andi kandi hose agatahukana intsinzi.


Guhanga udushya

Ubushakashatsi no guhanga ibishya ni imwe mu nkingi za mwamba iri shuri rishingiyeho. Hari Komite ishinzwe kureba uko ibishya bikwiye guhangwa irebererwa n’Umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe amasomo n’amahugurwa. Abashya baza kwiga muri iri shuri basabwa nibura kuzarangiza bgize agashya bahanga. Ingufu zashyizwemo, zatumye mu mwaka wa 2018 ubwo habaga umuhango wo guha impamyabumenyi abarangije mu Ishuri rikuru ry’u Rwanda ry’imyuga n’ubumenyingiro bwa mbere, IPRC Huye yahawe igihembo cy’uko yabaye indashyikirwa mu guhanga udushya nyuma y’aho abanyeshuri babiri bari bayirangijemo mu ishami rya Elegitroniki BISIMWA Seth and MANIRUMVA Frank bakoze imashini irarira ikanaturaga amagi mu buryo bugezweho.


Ubuyobozi

Ishuri riyoborwa n’umuyobozi mukuru witwa Principal ukora munsi y’Umuyobozi mukuru wa RP ndetse na Minisitiri w’Uburezi. Uyu muyobozi yungirizwa n’abandi babiri, ushinzwe amasomo n’amahungurwa n’undi ushinzwe imirimo rusange ureberera cyane abakora mu ishami ry’imari, ry’imyubakire n’ibikorwaremezo n’iry’imibereho y’abanyeshuri. Kuva ishuri ryatangira ryayobowe na Majoro Dogiteri TWABAGIRA Barnabe.


IPRC Huye n’Icyorezo cya Koronavirusi

Kuva muri werurwe 2020, ubwo hagaragaraga umurwayi wa mbere wa Koronavirusi mu Rwanda, Iri shuri kimwe n’andi yo mu gihugu ryahise rifunga imiryango, abanyeshuri n’abarimu barataha ariko amasomo akomeza gutangwa binyuze kuri murandasi. Mu kwezi k’Ukwakira tariki ya 19 mu mwaka wa 2020, ni bwo imiryango yongeye gufungurwa ariko habanza gusubukura amasomo ku biga mu mwaka wa gatatu urangiza, abandi bakazagenda bakurikiraho mu byiciro.


Imiyoboro

Reba

IPRC Huye website, http://www.iprchuye.rp.ac.rw/

Rwanda Polytechnic Website, https://web.archive.org/web/20201021094148/https://rp.ac.rw/index.php?id=2

Workforce Development Authority Website, https://web.archive.org/web/20201202152003/https://www.wda.gov.rw/

Rwanda Ministry of Education website, https://web.archive.org/web/20201025194928/https://mineduc.gov.rw/index.php?id=23

Tags:

Iprc Huye AmatekaIprc Huye AmashamiIprc Huye AbarangijeIprc Huye Ubuzima bw’abanyeshuriIprc Huye ImikinoIprc Huye Guhanga udushyaIprc Huye UbuyoboziIprc Huye IPRC Huye n’Icyorezo cya KoronavirusiIprc Huye ImiyoboroIprc HuyeIntara y'amajyepfoRwandaen:Ministry of Defence (Rwanda)en:Ministry of Education (Rwanda)

🔥 Trending searches on Wiki Ikinyarwanda:

Umugezi wa AkageraABAMI BATEGETSE U RWANDALibiyaIraniKomoreInkoranyamagambo y'Igiholandi n'Ikinyarwanda yakozwe na Emmanuel HabumuremyiIdini ry'Abahamya ba YehovaMarokeUrukwavuElevenLabsUmuco nyarwandaIngomaIbingira FredMaliCasa Mbungo AndréKuraguza no Kuraguriza umugeniAbahutuKornelia ShilungaIndirimbo y’igihuguAndrew KarebaNyampinga w'u RwandaEritereyaUbwicanyiUburyo Urukwavu RubangurirwaIkirogoraIrembo GovUrugomero rwa NtarukaUbuhinzi bw’ImbogaAmafaranga y'u BurundiUmurenge wa KarangaziJan-Willem BreureUburundiIntwari z'u RwandaPrahaNiyongira AntoinetteUburoUmugengeAMAREBEImyidagaduroAkarere ka KireheMalawiKazakisitaniUmurenge wa MageragereUmurenge wa GitegaAfurikaUrugo rwa Yezu Nyirimpuhwe mu RuhangoIKORANABUHANGA (ubusobanuro)Ibiryo bya KinyarwandaUmwakaUbuhinzi bw'urusendaUmupira w’amaguruUmurenge wa KigaliUwihoreye Jean Bosco MustaphaIbisumiziAlain MukuralindaCrypto currency (ifaranga koranabuhanga)Umurenge wa CyahindaCekiyaUbuhandanzovuDendoIsoko ya nilYoweri MuseveniGambiyaSomaliyaUburenganzira bw'umugoreAkarere ka KayonzaWikiLeaksMunyakazi SadateIngoro ndangamurage yo ku Mulindi w'IntwaliIsimbi AllianceUbuhinzi bw'amashuDresdenUtugariImiyenzi🡆 More