Amina Umulisa Rwakunda ni umunyarwandakazi umaze igihe mu inteko ishinga amategeko y'u Rwanda byumwihariko muri minisiteri iteza imbere ubukungu bwigihugu, Ikanagenzura ingengo yigihugu kandi ikagisubiramo igihe cyose bibaye ngombwa (MINECOFIN), yashyizweho ku ya 27 Mata 2018 asimbuza Rugwabiza Minega Leonard wabaye umujyanama mu by'ubukungu.
Yabanje kuba impuguke mu by'ubukungu muri Minisiteri y’Imari aho yasimbuwe na Kalisa Thierry.
Madamu Rwakunda afite impamyabumenyi ihanitse muri globolization no guteza imbere ubukungu muri kaminuza ya Antwerp.
Amina Umulisa Rwakunda ni umuyobozi w'inama y'ubutegetsi mu ikigo gishinzwe Isoko ry'imigabane mu Rwanda (RSE) kuva 2012. Ubu ni Umuyobozi mukuru ushinzwe ubukungu / Umuyobozi wa Politiki ya Macroeconomic muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi; n'Ubuyobozi bwa NISR (Ikigo cy'igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda) umwanya amazeho imyaka 12 n'ukwezi kumwe kuva 2010. Ni Visi Perezida w'Inama y'Ubutegetsi mu ikigo cy'Urusobe rwubushakashatsi bwa politiki y'ubukungu mu Rwanda (EPRN)
Abahanga mu by'ubukungu bavuga ko Umuyobozi w’Ubukungu afite inshingano zimuhatira gukurikirana ibibazo byose by’ubukungu bw’igihugu. By'umwihariko, Umulisa afite inshingano zo guhagararira igihugu mu isuzuma ry’ikigega mpuzamahanga cy’imari (IMF), gusuzuma igihugu ndetse n’ibindi bice bimenyesha icyemezo cy’umuryango ku bijyanye n’ubufatanye n’u Rwanda.
This article uses material from the Wikipedia Ikinyarwanda article Amina Rwakunda, which is released under the Creative Commons Attribution-ShareAlike 3.0 license ("CC BY-SA 3.0"); additional terms may apply (view authors). Ibirimo birahari kuri CC BY-SA 4.0 keretse bivuzwe ukundi. Images, videos and audio are available under their respective licenses.
®Wikipedia is a registered trademark of the Wiki Foundation, Inc. Wiki Ikinyarwanda (DUHOCTRUNGQUOC.VN) is an independent company and has no affiliation with Wiki Foundation.