Prof.
Alexandre Lyambabaje (wavutse mu 1960) ni umunyarwanda ubu akaba ari umuyobozi wa Kaminuza y'u Rwanda.
Alexandre Lyambabaje yavutse mu 1960. Lyambabaje yize ikiciro cya kabiri cya kaminuza muri Kaminuza nkuru y'u Rwanda, afite kandi impamyabumenyi ihanitse mu mibare yakuye muri Université de Rennes mu Bufaransa.
Alexandre Lyambabaje yabaye umunyabanga uhoraho muri Minisiteri y'uburezi mu mwaka 1999. Nyuma y’umwaka umwe, mu 2000 yagizwe Minisitiri w’Ubucuruzi, ubukerarugendo n’inganda hamwe no guteza imbere ishoramari n’amakoperative, umwanya yamazeho imyaka itatu kugera mu 2003. Kuva mu 2014 kugera mu 2015 yabaye Umushakashatsi mukuru muri Kaminuza y'u Rwanda mu Ishuri ry'ubuvuzi n'ubuzima. Lyambabaje yabaye kandi umwarimu w'ibarurishamibare mu Ishuri rikuru ry'ubumenyingiro rya Ruhengeri (INES). Kuwa 2 Gashyantare 2021, Inama y'abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro yagize Alexandre Lyambabaje umuyobozi mukuru wa Kaminuza y'u Rwanda. Umwanya asimbuyeho Dr Musafiri Papias Malimba wayiyoboraga by'agateganyo, nyuma yuko Phillip Cotton wari umuyobozi wayo ashoje amasezerano ye.
This article uses material from the Wikipedia Ikinyarwanda article Alexandre Lyambabaje, which is released under the Creative Commons Attribution-ShareAlike 3.0 license ("CC BY-SA 3.0"); additional terms may apply (view authors). Ibirimo birahari kuri CC BY-SA 4.0 keretse bivuzwe ukundi. Images, videos and audio are available under their respective licenses.
®Wikipedia is a registered trademark of the Wiki Foundation, Inc. Wiki Ikinyarwanda (DUHOCTRUNGQUOC.VN) is an independent company and has no affiliation with Wiki Foundation.