Umuryango wawe ni abantu cg ibindi binyabuzima mufitanye cg bifitanye isano rya hafi.
umuryango ni ubumwe bugizwe n'ababyeyi n'abana . Uwo mwashakanye, abana bawe, ababyeyi bawe n'abo muvukana nabo bagize umuryango wawe. Abandi bantu mufitanye isano ku ruhande rw'ababyeyi bombi nabo bashobora kubarirwa mu muryango, umuryango ni igice cy'ibanze cya buri sosiyete.
Umubano niryo shingiro ry'umuryango,ushobora kuba ushingiye kukuba abantu barashakanye by'ubuziraherezo cyangwa by'igihe gito ariko bafitanye umubano n'ubumwe bwihariye.
Gushyingiranwa ni ishingiro ryo gukora umuryango, umuntu ashobora gushyingiranwa n'umuntu umwe cyangwa benshi ariko bikaba urufatiro rwo kubaka umuryango.
Buri muryango ugira uko wita amazina abawukomokamo bigafasha no kumenya uko ibisekuruza bigenda bikurikirana.
Umuryango ugira aho baba, aho bahurira bose hakitwa mu rugo, aho gutura ni ingenzi cyane kugirango abahakomoka bitabweho kandi bahabwe indangagaciro z'umuryango.
Amashakiro
This article uses material from the Wikipedia Ikinyarwanda article Miryango, which is released under the Creative Commons Attribution-ShareAlike 3.0 license ("CC BY-SA 3.0"); additional terms may apply (view authors). Ibirimo birahari kuri CC BY-SA 4.0 keretse bivuzwe ukundi. Images, videos and audio are available under their respective licenses.
®Wikipedia is a registered trademark of the Wiki Foundation, Inc. Wiki Ikinyarwanda (DUHOCTRUNGQUOC.VN) is an independent company and has no affiliation with Wiki Foundation.